Waruziko hari ibihugu byemerera umugore umwe kugira abagabo benshi! Ese nibihe?

Mu busanzwe tumenyereye ko umugabo agira umugore umwe n’umugore ni uko gusa hari ibihugu bimwe na bimwe byemerera umugore kugira abagabo barenze umwe.
Bene ibi bihugu babyita mu rurimi rw’icyongereza polyandry(ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga kwemererwa kugira umugabo urenze umwe kand ntacyo bitwaye).

Hari ibihugu bitatu bikurikiza itgeko rya polyandry muri ibyo bihugu harimo ibi bikurikira:
India(ubuhinde): Mu gace ka Kinnaur muri Himachal hari abantu bamwe bakuikiza itegeko rya polyandry. Abo bantu bavuga ko bakomoka kuri Pachi Pandavas abavandimwe 5 bari bafite umugore umwe witwa Draupadi ,umukobwa w’umwami Panchala.

Iri tegeko kandi rinakurikizwa mu majyepfo y’ubuhinde mu bwoko bwa Toda murk Nilgris,muri nanjanad Vellal ho muri tranvancore ndetse no muri Nair.Si aho gusa kuko no mu majyaruguru y’ubuhinde abitwa abapaharis mu gace ka Jaunsarbawar .
Iri yegeko rya polyandry kandi rikurikizwa mu Bushinwa mu gace ka Tibet.
Tibet ni agace kigenga ko mu gace ka Nepal ko mu bishinwa no mu buhinde bagikoresha iri teeko rya polyandry ndetse.

Ni ho usanga abavandimwe babiri cyangwa barenze bafite umugore umwe kandi ku bijyanye n’uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina baba bafite kuri uwo mugore wabo buba bungana.
Muri aka gace ka Tibet usanga iri tegeko rya Polyandry rujyana no kuba umwana yagira ababyeyi b’abagabo babiri cyangwa barenze.
Iri tegeko rya polyandry biba iyo umuryango ukennye bakaba batabasha kugabanya imitungo bafite ku babyeyi babiri batandukanye nk’inkwano bagahita bafata umwanzuro wo gushaka umugore umwe.

Muri Kenya ni ahandi bakurikiza itegeko rya Polyandry kuko naho umugore yemerewe kugira abagabo babiri cyangwa barenze.
N’ubwo Atari umuco umenyerewe gusa mu mategeko yo muri Kenya nta tegeko rihana umuntu wakurikije iri tegeko.

Muri 2013 nibwo abagabo babiri bemeranije gusezerana n’umugore bombi bakundaga maze barabana.

Ese muri ibi buhugu ni ikihe kigutunguye cyangwa cyagutangaje?Bitubwire mu kazu ka comment

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*