Waruzi ko Ubufaransa bumaze kwica abaperezida ba banyafurika barenga 20 mu myaka 50. Ese ni abahe?

Kuva umugabane wa afurika wabona ubwigenge hari ibimenyetso byinshi byagiye bigaragaza ko itigeze ibona ubwigenge bwuzuye ahubwo benshi bakemeza ko byari biri mu mpapuro gusa aho kuba mu bikorwa.
Kuva icyo gihe mu myaka ya 1960 kugeza n’uyu munsi umuyobozi wese w’igihugu cyo muri Afurika washatse kurangiza ubukoloni ndetse no guhagarika ba gashakabuhake, yagiye ahura n’urupfu mu buryo abanyafurika bose batigeze basobanukirwa kugeza nanubu.

By’umwihariko igihugu cy’ubufaransa kiri mu byambere bitigeze biha agahenge umunyafurika wese washatse ko Afurika yabona ubwigenge bwuzuye, ikikura mu kwaha kw’abanyaburayi. Sibyo gusa kandi kuko uretse kuba ubufaransa buhoza ijisho muri Afurika cyane cyane mu bihugu bwakoronije, bwanagiye bukorana n’ibindi bihugu by’iburayi mu mugambi wo guhitana abaperezida bo muri afurika bose bashatse kubangamira imigambi y’abanyaburayi yose iri ku mugabane.

Ibi bikorwa by’ubwicanyi akenshi byagiye bikorwa n’amatsinda atatu y’abafaransa ariko akorera muri afrika ayo matsinda uko ari atatu ni aya akurikira: SDECE, DGSE, DST. Yombi akora ibikorwa bijyanye n’ubutasi mpuzamahanga ndetse no kumenya amakuru yo hanze y’igihugu cy’ubufaransa.
Aya matsinda rero niyo kenshi yagiye yifashishwa mu gutegura ibikorwa byahitanye abaperezida benshi ndetse byanahiritse abenshi ku butegetsi.

Ubufaransa bukora ibi bwifashishije abaperezida bwishyiriraho muri Afurika nkibyo bakoze muri repubulika ya demokarasi ya Congo bimika Mobutu Sese Seko Wazabanga, kuko nawe yari yafashije abafaransa kwivugana uwari uyoboye icyo gihe ariwe Patrice Lumumba. Leta y’ubufaransa yagiye igaragaza neza ko ifite inyota yo kugumana ububasha bwose mu bihugu bwakoronije, ndetse kugeza n’ubu bigaragazwa naho nko mu bihugu bya afurika y’uburengerazuba bagikoresha ifaraga rimwe bashyiriweho n’ubufaransa rikaba ryitwa CFA, iri faraga rikaba rifasha ubufasha kugumana ububasha bwose bwo kugenzura ubukungu bw’ibyo bihugu.

Abayobozi b’ibihugu bya afrika nka Thomas sankara wayoboraga Burkina faso yahitanywe n’ubufaransa bwifashishije abasirikare bo mu gihugu imbere.

Dore urutonde rwose rw’abayobozi b’ibihugu bya afurika bahitanywe n’ubufaransa.

  • 1963: Sylvanus Olympio yari perezida wa Togo.
  • 1966: John Aguiyi Ironsi yari perezida wa Nigeria
  • 1969: Abdirachid Ali Shermake yari perezida wa Somalia
  • 1972: Abeid Aman Karume yayoboraga Zanzibar
  • 1975: Richard Ratsimandrava yari perezida wa Madagascar
  • 1975: François Ngarta Tombalbaye yari perezida wa chad
  • 1976: Murtala Ramat Muhamed yari perezida wa Nigeria
  • 1977: Marien Ngouabi yari perezida wa Congo (Brazzaville)
  • 1977: Teferi Bante yari perezida wa Ethiopia
  • 1981: Anouar El Sadate yari Perezida wa Misiri
  • 1981: William Richard Tolbert yari perezida wa Liberia.
  • 1987: Thomas Sankara yayoboraga Burkina Faso
  • 1989: Ahmed Abdallah yayoboraga ibirwa bya comores
  • 1989: Samuel Kanyon Doe yari perezida wa Liberia
  • 1992: Mohamed Boudiaf yari perezida wa Algeria.
  • 1993: Melchior Ndadaye yari perezida w’u Burundi.
  • 1994: Cyprien Ntaryamira w’u Burundi ari kumwe Juvenal Habyarimana w’u Rwanda.
  • 1999: Ibrahim Habre Mainassara wayoboraga Niger
  • 2001: Laurent Desire Kabila yari perezida wa D.R.Congo
  • 2009: Joao Bernardo Vieira yari perezida wa Guinee Bissau
  • 2011: Muamar Kaddafi wari perezida Libya.

Aba bose bakaba barishwe n’ubufaransa ku giti cyabwo cyangwa se ubufaransa bukaba bwaragize uruhare mu kwicwa kwabo.

VIDEO|Sobanukirwa igishushanyo gihenze kandi cyayobeye abatuye isi bose.

1 Comment

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*