Waruzi ko atari byiza kurobanura ibiribwa kuburyo bukabije.

Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma yaho umwana wo mu bwongereza w’imyaka 17, agize ubuhumyi butazakira buturutse ku kurya ifiriti gusa.
Abaganga bakurikiranaga uwo musore mu mujyi wa Bristol mu gihugu cy’ubwongereza bavuze ko imirebere y’uwo musore yari yarangiritse mu buryo bwo guhuma bwa burundu. Byatangajwe ko kuva uwo mwana yarangiza amashuli abanza yaryaga ifiriti (chips) izi ni zazindi zigurwa ziba zifunze mubikombe, akagerekaho umugati w’umweru ndetse rimwe na rimwe agashyiraho n’inyama.

Nkuko byasohotse mu bizamini byo kwa muganga byerekanye ko uwo musore yari afite ikibazo gikomeye cyo kubura intungamubiri ndetse n’umubiri we ukaba warangiritse bitewe no kurya nabi ari naho havuye ubwo buhumyi. Uwo mwana utarigeze utangazwa izina byatangajwe ko bwa mbere yagiye kureba muganga afite imyaka 14 bitewe nuko yumvaga ari gucika intege kuburyo bukomeye, nyamara akigera kwa muganga ibizami bya mbere yafashwe byagaragaje ko yari afite ikibazo cyo kubura vitamine ya B12.

Yahawe imiti yo kumugarurira izo vitamin ariko umusore ntiyabikurikiza ndetse ntiyigera anahindura imirire ye yitaga myiza ariko yari mibi kumubiri we. hashize imyaka 3 ibyo bibaye ku myaka 17 uwo mwana yasubijwe kwa muganga kuko atari akibasha kureba. Ikibazo cye cyaje gukomera kuburyo yahumye burundu, ariko abaganga batangaje ko yajyaga yirira ifiriti, umugati ndetse n’inyama rimwe na rimwe. Batangaje ko kuba atarabashaga kurya imbuto cyangwa se imboga ari bimwe mu byatumye ahuma mu buryo bwa burundu.

Uwo musore yatangaje ko impamvu yiriraga ifiriti gusa ari ukubera ko yumvaga ariyo ashaka gusa kuko atihanganiraga kurya ibindi biryo yumvaga bitamugera kunzoka rwose. Indwara yo gutakaza ubushobozi bwo kubona wari muzima bayita “nutritional optic neuropathy” niyo uyu mwana yarwaye, iyi iyo kwa muganga babashije kuyibona hakiri kare iravurwa igakira ariko iyo umuntu ayimaranye igihe birangira ahumye burundu kubera ko imitsi y’amaso ituma umuntu atabona kandi ntivurwa.

Iyi ndwara kandi ntiyibasira abantu batarya imbuto n’imboga gusa ahubwo yibasira n’abantu batarya ibikomoka ku matungo bazwi nka (vegan/vegetarian) kubera ko nabo izi ntunga mubiri zikomoka ku nyama badashobora kuzibona kandi bikaba nabyo byabashyira mu byago byo gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Icyakora niba nawe uri vegan hari uburyo wabonamo B12 bitagusabye kurya inyama aha harimo nko gufata amafunguro ya mu gitondo arimo ibinyampeke bikungahaye kuri B12. Harimo ibinyobwa bikoze muri soya ariko bitongewemo amasukali n’ibindi byongera uburyohe nabyo bibonekamo B12.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*