Wari uziko umuryango wa Afurika y’uburasirazuba umaze imyaka 19 wongeye gukora? Wumenyeho byinshi.

Mu mwaka wa 2000 mu kwezi kwa 7 nibwo amasezerano hagati y’ibihugu bya Uganda, kenya na Tanzania yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ayo masezerano akaba yari agamije kongera kubyutsa umuryango wa afurika y’uburasirazuba wari waramaze gusenyuka.

Kuva icyo gihe imyaka 19 irashize ibihugu byombi byiyemeje guhuza imipaka, gukora isoko rimwe, gukoresha ifaranga rimwe ndetse no guhuza politiki byose bikaba bimwe. Nyuma yaho mu mwaka wa 2007 nibwo ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda byemerewe kwinjira muri uwo muryango benshi bazi nka EAC cyangwa east African community, ibyo bihugu kandi nabyo byahise byiyemeza kugendera mu murongo nuwo ibya mbere byari byarashyizeho.

Ku ikubitiro ayo masezereno akimara gutangazwa abaturage b’ibihugu byombi barabyishimiye ku buryo bukomeye kuko bahise bibaza ko bagiye kubona ubwisanzure mu kujya guhaha ibintu bitandukanye biri muribyo bihugu kandi bagatekereza ko bazajya bajyayo ku buryo buboroheye.

Abenshi kandi bari baziko bizorohera buri wese uzashaka kujya gukorerayo, kwiga cyangwa gutura muribyo bihugu bimaze no kugira isoko ryagutse kuko bimaze kugira abaturage barenga miliyoni 172, ariko kuri ubu ibyo byose biracyari inzozi kuri benshi kuko mu byavuzwe byose ibyakozwe ni mbarwa.

Nyuma yo kwiyemeza ziriya ngingo nyamukuru enye zigamije kwishyira hamwe kwa biriya bihugu kuri ubu imwe gusa niyo yamaze gushyirwa mu bikorwa. Ingingo yashyizwe mu bikorwa niyo guhuza imipaka gusa. Iyi ngingo yo guhuza imipaka yagiriye akamaro cyane cyane abacuruzi bambukiranya imipaka kugeza ubu bishimira ko ibicuruzwa byabo bitagitinda mu nzira ndetse no kumipaka y’ibyo bihugu byombi bishyiriye mu bikorwa ingingo ya 75 y’amasezerano ashyiraho uyu muryango, iyi ikaba yemerera urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu nta nkomyi.

Abo bacuruzi bakomeza kandi bishimira ko ibicuruzwa byabo bisigaye byihuta kuko bitagihagarikwa mu nzira ndetse no kuri za bariyeri z’imbere mu bihugu ndetse imipaka nayo ikaba yarahujwe ibicuruzwa byishyurira ku mupaka umwe ubundi bigakomeza kugeza bigeze iyo bijya bitongeye kwishyura. Icyakora nubwo ibicuruzwa byoroherejwe urujya n’uruza ku bantu ho biracyari ibindi.

Ibi bihugu byari byemeye ko abaturage bo muri uyu muryango bazoroherezwa urujya n’uruza bityo bikaborohera gushaka akazi, gutura, ndetse no gukorera aho bashaka muribyo bihugu byose, ariko kugeza nanubu ibihugu hafi ya byose amategeko agenga abinjira n’abasohoka ntiyigeze ahinduka no kubaturage ba EAC.

Kugeza ubu biracyagoranye kugira ngo umuturage ajye gukorera mu kindi gihugu. Nko muri kenya mu minsi ishize umudepite aherutse kuvuga ko badakwiye kwemerera abanya Tanzania kongera kuza gukorera muri kenya kuko babatwara amasoko.

Kugeza nko mu gihugu cya kenya kugira ngo umuturage wa EAC abone uruhushya rwo gutura cyangwa gukorera muri kenya bitwara igihe kirenga amezi atatu, ikindi kirenzeho iyo ugiyeyo uri umuturage wa EAC baguha igihe kitarenze amezi 3 yo kuba ukiriyo. Muri sudan y’epfo gukorerayo abenshi babifata nk’ibidashoboka kuko kugeza nanubu ibyangombwa bisabwa abaturage ba EAC bingana n’ibisabwa abandi baturutse mu bindi bihugu bya afurika.

Izi mpamvu ndetse n’izindi zitandukanye ni zimwe mu bituma umubare munini w’abaturage nanubu batarabona akamaro k’uyu muryango kuko inyoroshyo ihari iri ku bicuruzwa gusa. Ikindi kirenzeho nuko uretse kuba iyi ngingo yo guhuza imipaka ariyo yonyine yashyizwe mu ngiro niyo mpamvu abantu benshi umuryango wa afurika y’uburasirazuba bakiwufata nk’inzozi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*