Wari uziko mu mwaka umwe gusa Ebola imaze guhitana abantu ibihumbi 2000. Soma byinshi kuriyo.

Nkuko imibare iheruka kujya hanze yabigaragaje yerekanye ko kuva mukwezi kwa 08 mu mwaka ushize wa 2018 ubwo ebola yongeraga kuvugwa ko yongeye kugaragara muri congo, kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2019 byavuzwe ko imaze guhitana ubuzima bw’abantu ibihumbi 2000. Iyi ikaba ari imibare yatanzwe na leta ya congo kuwa gatanu tariki ya 30 kanama 2019.

Urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 9 wapfiriye muri Uganda yari yabanje gupimwa basanga afite ebola ndetse nyuma iza no kumuhitana byongeye kwerekana ko ubuvuzi bwa ebola bukiri ikibazo gikomeye cyane cyane ku mipaka ya congo na Uganda inanyuraho abantu benshi cyane.

Iyi mibare yatanzwe na leta ya congo kandi yerekanye ko abantu banduye ebola nabo bamaze gukandagira mu bihumbi 3000, kuva yakongera kwaduka mukwamunani 2018. Iyi ebola ikaba ari iyakabiri ikomeye cyane inahitanye benshi yayindi yibasiye uburengerazuba bwa afurika hagati ya 2014 na 2016 yanahitanye abasaga ibihumbi 11000.

Nubwo hamaze gukorwa imiti ya ebola ndetse n’inkingo kugeza n’ubu abagaga bashinzwe kurwanya ebola baracyagowe cyane no kuvura abantu batuye mubice by’icyaro ndetse n’ibindi byibasiwe n’intambara. Bituma rero abaturage benshi batagerwaho n’ubuvuzi ku gihe ari nabyo bituma umubare wabo ihitana wiyongera umunsi kuwundi.

Iyi ni inshuro ya cumi ebola igaragaye muri congo kuva mu 1976 ebola ivumburwa ariko ni kunshuro ya mbere iyi ndwara yibasira ya Ituri na Kivu y’amajyaruguru ndetse aha hakaba harazahajwe n’umutekano mucye uterwa n’inyeshyamba ndetse n’amakimbirane ashingiye ku bwoko.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*