Wari uziko Man United yahisemo kugura Lukaku imaze kwirengagiza Aubameyang bavuga ko adashoboye.

Ikipe ya Manchester united habuze gato ngo isinyishe umukinnyi Pierre Emerick-Aubameyang mbere gato yuko bagura Romelu Lukaku muri Everton, aba birengagije Auba wakinaga muri Dortmund bavuga ko adashoboye nyamara mu gihe gito yahise yerekeza muri arsenal.

Uyu rutahizamu w’umunya gabon yaje kunyomoza ibyo abayobozi ba man united bahereyeho banga kumugura maze atangira kwigaragaza akigera mubwongereza nyuma yuko amaze gutsindira arsenal ibitego 49 mu mikino 77 amaze kuyikinira kuva yahagera mukwa mbere 2018. Mukwezi kwa karindwi 2019, ubwo isoko ry’abakinnyi ryari ririmbanyije man united yifuje gukura Aubameyang muri arsenal ngo aze asimbure Lukaku wari umaze kugenda ariko arsenal ibabera ibamba.

Uyu akaba yaranahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiona y’ubwongereza nyuma yo kuyirangiza atsinze ibitego 22 yanganyaga na ba rutahizamu Mohamed salah na Sadio mane ba Liverpool. Iyi man united yashakaga Aubameyang nyamara yagakwiye kuba yaramwibitseho mbere yuko ajya muri arsenal ariko baza gukora amakosa yatumye bicuza batakimubonye.

Ikinyamakuru the athletic cyatangaje ko man united yifuzaga rutahizamu kuburyo bukomeye muri 2016/2017 yagerageje kuvugana na Dortmund Auba yakinagamo ndetse bamaze kumvikana ariko man united iza kuvuga ko idashimishijwe n’umusaruro we mukibuga arinabwo mu mwaka ukurikiye yahise yigira muri arsenal. Nyamara nubwo icyo gihe man united yasuzuguye umusaruro we uyu yari yaramaze gutsindira Dortmund ibitego 73 mumikino 91 ariko man united yiyemeza kumureka.

Aba bakomeza bavuga ko man united yavugaga ko agaciro kahabwaga Aubameyang katari gahwanye n’imyaka yari arimo ndetse ngo bakaba bari bafite impugenge ko hari igihe atari gushobora imitoreze ya man united. Nyamara byaje kurangira man united itakaje izindi miliyoni 5 zirenga kuyo bari kugura Aubameyang maze bizanira Lukaku wamaze imyaka ibiri akabapfira ubusa kugeza ubwo ayisohotsemo akerekeza muri Inter de Milan.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*