Wari uziko kwizera ko ibyiza biri imbere bituma umuntu aramba?

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri leta zunze ubumwe za Amerika, bwerekanye ko abantu bahora bizeye ko ibyiza biri imbere akenshi babaho igihe kirekire kurusha abandi.

Aba bashakashatsi bavuga ko batahuye ko abantu bose, bahorana icyizere ko ibyiza biri mbere baba bafite ubushobozi bwo kuramba kuburyo budasanzwe, aba bakomeza bavuga ko bene abo bantu bashobora kuramba guhera kumyaka 85 kuzamura.

Bavuga ko kuramba bingana gutya, ahanini biterwa nuko bene aba bantu biborohera kugenzura amarangamutima bityo bakabasha guhangana n’ingaruka ziterwa no guhangayika. Aba bantu bizera ko ibyiza biri imbere (babita optimists) aba ntibajya bagira impungenge ku kintu cyose ahubwo bahora batuje bavuga ko ibintu bizazira igihe cyabyo.

Kurundi ruhande hari abandi batajya bizera ibyiza biri imbere(pessimists). Aba rero igihe cyabo cyo kuramba ntikiba kirekire kubera ko bahorana impungenge ndetse n’ibitekerezo byinshi.
Aba pessimists ariko nanone bitewe no gutinya ko ejo bizamera nabi usanga burigihe bashaka uburyo bwo guteganyiriza ahazaza ndetse bakagira n’umuhate ukomeye wo kugira ibyo bakora mbere yuko ibintu bikomera, ni mugihe abizera ko ibyiza biri imbere usanga ntacyo bibabwiye kenshi bikanatuma bituriza.
Ahanini impamvu abantu badahangayika bakunda kuramba igihe kirekire nuko umuhangayiko ugira ingaruka ku turemangingo turebana n’imisazire y’umubiri w’umuntu.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*