Wari uziko abakire 3 muri afurika bafite umutungo ungana n’uw’abantu bangana na miliyoni 650.

Raporo nshya ya Oxfam yasohotse yerekanye ko icyuho kiri hagati y’umukire n’umukene kiri kugenda kiba kinini cyane aho kugabanuka, nyamara ibi bivugwa mu gihe mu bihugu hafi ya byose by’isi bavuga ko bari kugerageza kukigabanya ariko ntigisiba kuzamuka uko bwije nuko bukeye.

Muri iyo raporo harimo imirimo imibare yerekana neza ko umutungo w’abantu batatu bakize kurusha abandi ku mugabane wa afrika uruta kure cyane uw’abakene bagera kuri miliyoni 650 baturiye uwo mugabane. Aba bantu miliyoni 650 bajya kungana na kimwe cya kabiri cy’abaturage batuye umugabane wose wa afrika. Bisobanuye neza ko uramutse ufashe uwo mutungo wabo bantu batatu ukawukuba kabiri waba uruta kure uw’abaturage bose basigaye bo kumugabane.

Iyi raporo yasohowe na Oxfam yiswe ‘a tale of two continents’ yaraye isohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, ikaba inasohotse bateganya guhurira I cape town muri afurika mu nama yiga ku bukungu yoku rwego rwa Africa (world economic forum/Africa). Iyi raporo yerekana neza ko ubu busumbane bukabije buri hagati y’abakire n’abakene ari imbogamizi ikomeye mu nzira yo kurwanya ubukene.

Babisobanura bavuga ko mu gihe abakire bakomeza kongera umutungo ku rwego rwo hejuru ari nako umubare w’abakene uba wiyongera kurushaho. Iyi raporo ivuga ko umubare w’abantu batunzwe n’amafaranga ari munsi y’idorali 1.90 (1700frw) uri kugabanuka muri aziya kuri ubu muri afurika ahubwo bari kugenda biyongera umunsi ku wundi bene aba bantu nibo baba babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene.

Imibare ya banki y’isi yasohotse muri 2016 yerekanaga ko umubare w’abaturage babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene mu Rwanda waruri kuri 38% by’abaturage batuye u Rwanda. Iyi banki y’isi kandi yakomeje yerekana ko niba ntagikozwe ku mugabane wa afrika mu mwaka wa 2030 abakene nyakujya bagera kuri 87% ku isi hose bazaba babarirwa muri afrika.

Umuyobozi w’agateganyo wa Oxfam umunya Uganda Winnie Byanyima yagize ati: “afurika yazamuka gusa mugihe abayobozi b’ibihugu bazashyigikira imishinga y’ubukungu buteza imbere imbaga nyamwinshi aho gushyigikira abakire gusa”.

Ese iyi raporo igaragaza ite ubusumbane muri afrika ?

Iyi raporo igaragaza ko igihugu kirimo ubusumbane kurusha ibindi byose ari Swaziland, umukire wa mbere muri icyo gihugu atunze miliyari enye na miliyoni 900 z’amadorali, ufashe umukozi we uhembwa macye mu bigo bye kugira ngo uwo mukozi azagere kubutunzi nkubwa boss we byamusaba imyaka irenga miliyoni 5 kugira ngo azagere kubutunzi nk’ubwumukoresha we afite ubu.

Muri Nigeria ufashe umutungo w’abakire batanu ba mbere ukawuteranya waba uruta kure cyane ingengo y’imari icyenewe ubu ngo ubukene bucike burundu muri Nigeria. Ikindi cyagarutsweho cyane nuko 75% by’umutungo w’abakire ubarizwa hakurya y’umugabane wa afrika mu bindi bihugu ibi bitumaa afrika ihomba miliyari 14 z’amadorali buri mwaka yagakwiye kuba ari imisoro iva muri ubwo butunzi.

Igitsina gore muri afrika nicyo kibasiwe n’ubukene kurushaho kubera igice kinini cy’ababura ibintu nkenerwa by’ibanze nk’ubuvuzi n’uburezi ari igitsina gore.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*