Uwifuzaga ikibuno kinini akarinda kujya kwibagisha ubu arifuza icyo yahoranye.

Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri television witwa Sophie Elise akomoka mu gihugu cya Norvege (Norway). Yiyemeje kwibagisha ngo yongerere ikibuno cye ubunini ubwo yari afite imyaka 20 gusa.

Kubwe avuga ko yari muto cyane (ananutse) kuburyo bukabije bityo yumva yifuje kongerera ubunini umubiri we ariko by’umwihariko ku kibuno. Nibwo yatangiye gushaka aho babimukorera ndetse aza kuhabona mu gihugu cya turkiya barabimukorera nubwo atigeze atangaza akayabo yatanze ngo abikoreshe.

Yatangaje ko ubwo yari ari kubagwa bamuhaye servisi nziza ndetse akabyishimira cyane. Nyamara nyuma y’imyaka itanu bamuteyeho ibyo yashakaga kuri ubu arifuza kongera gusubira uko yari ameze agakurwamo ibyo bamuteyemo.

Ese ni ukubera iki?

Uyu avuga ko byatangiye kumubangamira ageze murugo, nkumuntu waruzwi na benshi akora kuri television ndetse akaba anafite abamukurikira bagera ku bihumbi 500,000 kuri Instagram batangiye kugenda bagaruka ku gikorwa yakoze. Abenshi babonaga kandi bakavuga ko ikibuno bamuteyeho kitajyanye n’ibice by’umubiri bisigaye.

Uyu yemeze ko ibyo yakoze yihuse cyane yarakwiye kwitonda, muri rusange avuga ko yahubutse kuburyo bukomeye ndetse atigeze afata umwanya ngo atekereze kubyo agiye gukora kumubiri we. ibyo bamukoreye ni ibyo bita ‘silicone’ aha bafata ibinure bimwe na bimwe biri kumubiri bakabyimurira ku kibuno.

Abaganga bazubereye muri aka kazi bemeza ko nubwo ubu buryo aribwo bujya kuba bwiza mu guhindura imibiri y’abantu ariko nanone bituma umuntu agaragara nkaho atari uwumwimerere. Ibi bikorwa byo kwiyongeresha ibice bimwe by’umubiri cyane cyane ibibuno ni ibintu binengwa na benshi cyane ku isi.

Mu mwaka ushize hari abagore babiri bo mu bwongereza bapfuye bari bagiye muri Turkiya gukoresha ibi bikorwa. Icyakora ibi biba bihenze cyane kuko usanga bikoreshwa na bacye cyane. Mu bihungu bitaratera imbere byinshi birimo n’u Rwanda usanga abakobwa n’abagore bifashisha ibibuno by’ibikorano bigurwa bakabyambara kugira ngo gusa baseruke uko babyifuza.

Uyu munya Norvege we avuga ko uretse kuba yarahuye n’uburibwe bw’ibikorwa yikoreshejeho kumubiri kuri ubu ari guhura n’uburibwe bw’abamunegura arinabyo bimubabaza kurushaho bigatuma kuri yifuza gusubira uko yahoze.

Kuri ubu avuga ko yamaze kubona umuganga uzamukorera ibyo yifuza akongera akabagwa bakagabanyaho ibyo bamushyizeho dore ko kubikuraho byose bisa n’ibidashoboka ariko byibuze akabona yongeye kwitwa uw’umwimerere.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*