Ushobora kuba utabizi ariko kuwa gatanu gusa abantu biyahuye ku mpamvu zijya gusa

Byose byatangiwe n’umukobwa witwa Scolastique Hatangimana, wasimbutse ku nyubako ndende yo kwa makuza aturutse muri etaje ya kane uyu yiyahuye ku mpamvu yise izo kutitabwaho yaba umuryango ndetse n’umusore yakundaga, ntiyahise apfa ako kanya ariko yaje gushiramo umwuka ari mu bitaro bukeye bwaho.

Nyuma yayo makuru rero haje kumenyekana ko hari n’abandi bantu batatu biyahuye kuri uwo munsi wo kuwa gatanu, nkuko amakuru dukesha radiotv10 abivuga, kugeza ubu muri abo bane biyahuye batatu barapfuye umwe niwe ukiriho ariko nawe ni indembe ku buryo bukomeye.

Icyakora nubwo bose biyahuye ariko babikoze mu buryo butandukanye uyu mukobwa witwa Scolastique niwe wateye benshi ubwoba bitewe n’urupfu yahisemo rwo kwijugunya hasi aturutse muri etaje ya kane.

Ubwo byari bimaze kuba mu gakapu ke hasanzwemo udupapuro dutandukanye dusobanura zimwe mu mpamvu zatumye yiyahura kamwe kari kariho ko yakunze umusore maze urukundo rwe ntiruhabwe agaciro hari n’utundi twari twanditseho ko umuryango we wamutereranye bityo akaba arambiwe kurwana n’ubuzima.

Ntibyaranguriye aho kandi kuko bukeye kuwa 6 hari andi makuru yasohotse avuga ko umugabo Buhake Theogene nawe yiyahuye mu murenge wa kinyinya mu karere ka gasabo, icyo gihe abaturanyi be basobanuye ko uwo yiyahuye ku mpamvu zuko umugore we yari yamwangiye ku bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye ngo kuko uwo mugabo yari asanzwe afite agakoko gatera sida, uyu nawe rero byaje kurangira yiyahuye.

Kuruwo munsi wo kuwa gatanu nabwo hari andi makuru yadutse ko umugabo wari utuye mu murenge wa Jali nawe yiyahuye yijugunye mu mugezi wa nyabarongo, uyu mugabo we nta byinshi byigeze bitangazwa ku mpamvu zo kwiyahura kwe.

Muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi riherereye mu karere ka Kayonza umunyeshuri wigayo yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba ‘sumu ya panya byavuzwe ko uwo musore yabikoze nyuma yo kumenya ko umukobwa yakundaga asigaye akundana n’undi musore.

Icyakora kubw’amahirwe uyu akimara kunywa uwo muti bagenzi bahise bamubona rugikubita ndetse bamujyana kwa muganga aza gutabarwa atarashiramo umwuka, kuri ubu arembeye mu bitaro ku buryo bukomeye ariko hari ikizeree cy’uko azakira. Nyuma y’ibi byose rero hari kwibazwa impamvu abantu bari guhitamo iyi nzira yo kwiyahura kandi kenshi ugasanga ibibazo byabo byari bifitiwe ibisubizo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*