USA: Uwororaga inzoka byarangiye zimuhitanye

Mu leta zunze ubumwe za amerika umugore wororaga inzoka basanze yapfuye ndetse uruziramire runini cyane rwamwizingiyeho ku ijosi.

Uwo mugore wo muri leta ya Indiana muri amerika basanze yamaze gupfa ndetse ku ijosi rye hizingiyeho inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire ireshya na metero 2.4. amazina nyakuri y’uyu mugore akaba ari Laura Hurst wari ufite imyaka 36 polisi ikaba yasanze yashizemo umwuka mu mujyi wa oxford aho yari ari mu nzu yororerwamo inzoka zigera ku 140.

Byavuzwe ko munzoka 140 zari ziri muriyi nzu izigera kuri 20 arizo zari iza madamu Laura ndetse ngo akaba yazisuraga kabiri mucyumweru nkugiye kureba amatungo ye. Iyi nzu kandi yaguyemo ngo isanzwe ari iya bwana Don Munson usanzwe umwe mu bayobozi bako gace iherereyemo.

Ikinyamakuru Journal and Courier cyatangaje ko uyu mugabo nyir’inzu ngo yatangaje ko ibyabaye ari impanuka kuri we ngo niko abibona. Umwe mu bapolisi babashije kugeraho aho, we yatangaje ko umuntu wa mbere wageze bwa mbere yabashije gukura iyo nzoka kuri Laura ariko bitewe nukuntu yari ameze abaganga batashoboye kumugarura mubuzima.

Police kandi yakomeje ivuga ko inzoka zamuhitanye nubundi yari aje kuzisura nkuko bisanzwe. Mu bihugu bitandukanye by’amahanga usanga korora inyamaswa z’inkazi babifata nk’ibisanzwe ndetse bamwe ntibatinye no kugendana nazo gusa akenshi birangira zihitanye ba nyirazo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*