USA: Umusenateri yasabye FBI gutangira iperereza kuri porogaramu ya “Faceapp” iharawe na benshi ku isi.

Umusenateri uhagarariye ba nyamuke mu nteko ya leta zunze ubumwe za amerika yasabye ikigo cy’iperereza FBI gutangira iperereza kuri porogaramu yo muri telephone yitwa faceapp iharawe na benshi ku isi yifashishwa mu guhindura amasura y’abantu akabagira abasaza cyangwa abana kurusha uko basanzwe bameze.

Mu rwandiko yanyujije kuri twitter bwana Chuck Schumer yavuze ko biteye impungenge cyane kubona amakuru yerekeye ubuzima rusange bw’abaturage ba amerika ajya mu maboko y’umwanzi hanze y’igihugu binyuze muri porogaramu y’amafoto.

Impungenge z’umutekano w’amakuru y’ibanga y’umuntu ku giti zatangiye guhwihwiswa mu minsi mike ishize nyuma iyi porogaramu yakozwe n’abahanga b’abarusiya yatangiye gukoreshwa n’abantu benshi cyane ku isi kandi mu gihe gito cyane.
Icyakora abakoze iyi porogaramu (software) bo bavuga ko ntamuntu numwe wagakwiye kugira impungenge kuko ibi birego by’abanyamerika atari ukuri na gato.

Ikigo wireless lab cyakoze iyi porogaramu gikomeza kivuga ko iyi porogaramu itabika amafoto mu buryo bwa burundu nkuko bitangazwa na amerika ahubwo ko iyi porogaramu ifata ifoto nyiri telefone yahisemo maze ikayikora mu buryo nyirayo yifuza bikarangirira aho. Bavuze ko nta na rimwe ayo mafoto yoherezwa mu burusiya ko ahubwo ziguma muri telefone.

Ifoto y’umuhanzi Rihanna yakorewe muri iyo porogaramu ya Faceapp

Senateri Chuck Schumer we avuga ko nta muntu ukwiye kwizera faceapp ko ahubwo FBI n’urwego rushinzwe ubucuruzi mu gihugu bagakwiye gutangira gukora amaperereza kuriyi porogaramu. Uyu mugabo yakomeje avuga ko ntawuzi neza ingaruka zo gukoresha iyi porogaramu ariko agakomeza avuga ko ibyiza ari ukwirinda kuyikoresha kuko aribwo buryo bwiza bwo kwirinda ingaruka zose zaba zikubiyemo.

Faceapp yakozwe mu mwaka wa 2017 ariko ntiyahita ikundwa cyane kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ubwo amafoto yongeraga gukwirakwizwa ku mbuga za internet yakorewe muri iyo porogaramu. Kugeza ubu faceapp ivuga ko imaze kugira abantu miliyoni 80 bayikoresha.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*