USA: Hari ababonye Green Card bashobora kwamburwa ubwenegihugu bwa Amerika.

Leta ya America yatangaje itegeko rishyashya ryambura abimukira bahageze mu buryo bwa green ubwe negihugu bwa America mu gihe badashoboye kwiyitaho mu buryo bw’umutungo.

Iryo tegeko rivuga ko umuntu wese utega amaboko ngo leta imufashe mu buryo bwo kwivuza, guhabwa amacumbi ndetse aho kuba nyamara ari umwimukira ashobora kwamburwa green card ndetse n’ubwenegihugu bwa America ahubwo hakajya haza abantu bashoboye kwibeshaho mu buryo bw’amafaranga.

Umuyobozi w’agateganyo muri minisiteri ishinzwe ubwenegihugu n’abimukira bwana ken cuccinelli yavuze ko abifuza kwinjira cyangwa se kuguma muri amerika bagomba kuba bishoboye ndetse bashobora gukora kuburyo bwakwitunga.

Bwana Cuccinelli yakomeje avuga ko nubwo iryo tegeko ryasohotse ritareba impunzi zahawe ubuhungiro, abahohotewe mu ngo zabo ndetse n’abahuye n’ibibazo by’icuruzwa ry’abantu. Yavuze ko bo bazakomeza gufashwa nkuko bisanzwe.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira bamaganiye kure iryo tegeko. Ikicaro cyayo gikorera i New York nubundi muri amerika aho rihuriwemo n’abarenga 200 bemeza ko iryo tegeko ari urwango rukorerwa abimukira ndetse ko bagiye kurirwanya bivuye inyuma.

Green card ni uburyo bwo guha amahirwe abantu bagera ku bihumbi 50.000 maze bagahabwa uruhushya rwo kujya kuba muri America ku buryo bwemewe ndetse bagahabwa n’ubwenegihugu.

Kuva perezida Donald Trump yajyaho yakomeje kwerekana ko adashyigikiye iyo gahunda ndetse akavuga ko ari ibishoboka yayivanaho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*