USA: Abadepite bagiye gukora amatora agamije kweguza perezida Donald Trump.

Kuri uyu wa kane abadepite bose bo muri leta zunze ubumwe za amerika bazakora amatora asa na kamarampaka igamije kureba niba perezida Donald Trump agomba gutangizwaho amaperereza ku byaha aregwa bishobora no gutuma yakweguzwa cyangwa se akaguma kubutegetsi.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo kwereka ibiro bya perezida (white house) ko ayo maperereza yubahirije amategeko. Aya maperereza ubusanzwe ameze nk’ayatangiye kuba arinayo mpamvu, perezida Trump ndetse n’abagize ishyaka rye ry’aba repubulikani bakomeje kuyamagana ndetse bakavuga ko atubahirije amategeko kubera ko ngo yaberaga mu mwiherero ndetse n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ikaba yari itarabitorera ngo ibyemeze.

Bimwe mu byaha Donald Trump aregwa ari nabyo bizakorwaho iperereza harimo kuba yarakoresheje ububasha afite maze agahatiriza ikindi gihugu gukora amaperereza ku banyamerika, ibyo rero bifatwa nko kugambanira igihugu. Kuriki kibazo abademokarate bavuga ko perezida Trump yahagaritse inkunga yahabwaga igihugu cya Ukraine kugira ngo akigondoze cyemere gutangira gukora amaperereza kuri bwana Joe Biden ndetse n’umuhungu we aba bakaba ari abademokarate.

Ibi byaha kimwe n’ibindi Donald Trump aregwa nibiramuka bimuhamye hazatangizwa inzira zo kumweguza kubutegetsi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*