Uribuka za ndege zahitanye abantu mu ntangiriro z’uyu mwaka? Ubu zemerewe kongera kuguruka.

Uruganda rukora indege rwo muri America Boeing rwavuze ko rwizeye neza ko indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zizabona uburenganzira bwo kuguruka vuba aha. Izi ndege za 737 Max imwe murizo yakoze impanuka mukwezi kwa gatatu mu gihugu cya ethiopia ihitana abantu 157 harimo n’umunyarwanda umwe washyinguwe kuwa gatandatu ushize.

Mu by’ukuri wasanga hari benshi batakibyibuka ariko reka tubibutse tubabwire ko tariki ya 29 Ukwakira 2018 indege yo muri ubu bwoko bwa 737 Max yo muri kompanyi ya Lion Air muri Indonesia yarahanutse mu bantu 189 bose yari itwaye ntamuntu numwe wigeze arokoka. Nyamara reka tubabwire ko iyi ndege yari ikiri nshya kuko hari hashize amezi abiri gusa iguzwe mu ruganda rwa Boeing.

Sibyo gusa kandi kuko Tariki ya 10 Werurwe 2019 indi ndege yo muri ubu bwoko yakoreraga ikigo Ethiopian airline yarahubutse nayo, ubwo yavaga addis abbaba muri ethiopia yerekeza Nairobi muri kenya, abantu 157 bose yaritwaye harimo n’umunyarwanda bahise bitaba imana, iyi nayo kandi yari imaze amezi atatu gusa ivuye muruganda. Hashize iminsi itatu iyi mpanuka ibaye urwego rushinzwe iby’indege muri leta zunze ubumwe za amerika rwahise ruhagarika 737 max kongera kuguruka kugira ngo hakemurwe ikibazo cya tekinike cyagaragaye murizi ndege.

Musoni Jackson umunyarwanda waguye muri Ethiopia airlines.

Kugeza ubu imiryango y’ababuriye ababo muriyi mpanuka nibwo iri gushyikirizwa ibisigazwa by’imibiri y’ababo batokombereye muriyi mpanuka nyuma y’ibizami bya DNA byakozwe ngo harebwe ba nyir’imirambo. Ibigo bitwara abantu mu ndege mu bihugu binyuranye bivuga ko byaguye mu gihombo kuva izi ndege zahagarikwa dore ko zari zigezweho benshi arizo batumizaga.

Boeing yo itangaza ko yakemuye ikibazo cya software izi zari zifite cyanatumaga zihubuka, ndetse ko bizeye ko ababishinzwe bagomba kongera kubaha uburenganzira bwo kuguruka murizi mpera z’umwaka. Icyakora abagenda mu ndege benshi bagaragaje ko bagifite impungenge zikomeye kurizi ndege mu gihe ababuze ababo nanubu bakiri kurira.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*