Umushahara wa Cristiano Ronaldo ukubye gatatu uw’uwundi mukinnyi uwariwe wese mu Butaliyani.

Wari uziko ufashe umushahara wa Cristiano Ronaldo ahembwa mu gihugu cy’ubutaliyani waba ukubye gatatu uw’umukinnyi wa kabiri umukurikira mu guhembwa menshi. Sibyo gusa kandi kuko uyu mugabo umushahara we mbumbe uruta ingingo y’imari y’amakipe agera kuri ane akoresha mu mwaka wose.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 y’amavuko akinira ikipe ya Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal, uyu umushahara ku mwaka uruta ingengo y’imari y’amakipe nka SPAL, Udinese, Brescia na Verona zitanga ku bakinnyi babo umwaka wose, izi zose zikaba zikina muri shampiona y’ubutaliyani mu cyiciro cya mbere. Ibi byatangajwe igihe Juventus yaguraga Cristiano Ronaldo muri Real Madrid kuri miliyoni 99 z’amapound mu mwaka ushize wa 2018.

Usibye kandi kuba Juventus yibitseho umukinnyi uhenze ndetse unahembwa agatubutse inibitseho abakinnyi 9 muri 11 ba mbere bahembwa menshi kurusha abandi, ikindi wamenya nuko uretse Romelu Lukaku wa inter de milan abandi bose mu icumi ba mbere ni aba Juventus.

Dore uko abakinnyi bakurikirana mu guhembwa menshi mu gihugu cy’ubutaliyani

  1. Cristiano Ronaldo 27milion Juventus
  2. Matthis de Ligt 7.1 million Juventus
  3. Gonzalo Huguain 6.7 million Juventus
  4. Romelu Lukaku 6.7 million Inter Milan
  5. Paulo Dybala 6.5 million Juventus
  6. Aron Ramsey 6.3 million Juventus
  7. Adrien Rabiot 6.3 million Juventus
  8. Miralem Pjanic 5.8 million Juventus
  9. Douglas costa 5.4 million Juventus
  10. Mario Mandzukic 5.4 million Juventus
  11. Sami Khedira 5.4 million Juventus
  12. Gianluigi Donnarumma 5.4 million AC Milan
  13. Kalidou Koulibaly 5.4 million Napoli

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*