Umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State yaraye yishwe, Ese haricyo uzi kuri uwo mutwe.

Kuriki cyumweru nibwo perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe yemeje inkuru y’iyicwa ry’uwari umuyobozi w’umutwe wa leta ya k’islam (Islamic state).

Yemeje ko ari igikorwa cyakozwe n’ingabo za amerika muri Syria kikaba cyarabaye murukerera rw’ejo kucyumweru. Abou bakr-el Baghdadi wayoboraga Islamic state yari amaze igihe ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa na amerika ndetse hakaba hari haranashyizweho igihembo cya miliyoni 10 z’amadorali ku muntu wese watanga amakuru yaho uyu mugabo aherereye.
Nyuma y’urwo rupfu rwe rero abakuru b’ibihugu banyuranye bakaba batanze ibitekerezo binyuranye bavuga kuriyo ngingo. Icyakora abenshi icyo bahurijeho nuko uwo mutwe wayogoje ibihugu byinshi ku isi ukiriho nubwo umuyobozi wawo yapfuye. Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko urugamba rwo kurwanya uwo mutwe ndetse n’indi yose y’iterabwoba rukwiye gukomeza hatitawe kukuba Baghdadi yapfuye.

Abaperezida n’abakuru ba za guverinoma ku isi barimo aba Turkiya, Israel, bose bashimiye perezida Trump kuricyo gikorwa cy’indashyikirwa yakoze. Icyakora bavuga ko ubutegetsi bugomba guhumeka ariko batsimbuye uwo mutwe wa IS nanubu ukibarizwa mu bice bitandukanye by’isi.
Icyakora nubwo ibihugu bikorana na amerika byinshi byakeje perezida Trump, Iran ku rundi ruhande yazanye ingingo nshya yatumye abantu benshi bongera gutekereza byinshi. Ubutegetsi bwa Iran bwavuze ko kuba amerika yishe Baghdadi nta gishya kirimo ndetse nta n’igikomeye kubera ko amerika yishe icyo yishyiriyeho ndetse ikanagiha ubufasha. Impamvu iyi ari ingingo yongeye gukurura impaka nukubera ko abantu benshi ku isi bagenda bemeza ko uyu mutwe wa Islamic state wafashe amazina menshi arimo nka: ISIL, ISIS, IS na DAESH bavuga ko uyu mutwe washinzwe ndetse ugaterwa inkunga na leta zunze ubumwe za amerika.

Ibi babihera kukuba izi nyeshyamba burigihe warasangaga zikoresha ibikoresho bigezweho ndetse biremereye cyane rimwe na rimwe birusha nibya leta z’ibihugu babaga bari kurwaniramo, izi ntwaro kandi bakoreshaga inyinshi wasangaga zarakorewe muri amerika, byatumye rero abantu bibaza ukuntu inyeshyamba nkizi ziba zitemerewe kugura intwaro zabona ibikoresho biremereye bituruka muri amerika.
Kuri ubu rero benshi bemeza ko amerika yishe uyu mugabo kandi arinayo yamuhaye akazi nkuko byagenze no kubandi babanje barimo nka Osama Bin Laden bityo na Baghdadi akaba abaye igitambo cy’abanyamerika.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*