Umukino wa Fiorentina na Atalanta wahagaritswe utarangiye kubera irondaruhu

Myugariro wa Fiorentina Henrique Dalbert yibasiwe bikomeye n’abafana ba atalanta ubwo izi kipe zahuraga mu mukino wa shampiona y’ubutalitani Seria A, byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ndetse bituma umukino uhagarara iminota itatu yose.

Muriyi minota hatanzwe amatangazo muri stade abwira abo bafana guhagarika izo ndirimbo z’irondaruhu bakoreraga uwo mukinnyi bitaba ibyo umukino ugahagarikwa burundu, ni ibintu aba bafana bahise bavugiriza induru ku buryo bukomeye. Intangiriro z’uyu mwaka wa shampiona mu butaliyani zabaye mbi ku bakinnyi cyane cyane b’abirabura bitewe nuko kuva kumunsi wa mbere abakinnyi bagiye bakorerwa ivangura rishingiye ku ruhu ndetse bikanarangirira aho ntanumwe uhanwe.

Abakinnyi bakomeye ndetse banazwi nka Romelu Lukaku ndetse na Franck Kessie ni bamwe mu bakinnyi bibasiwe bikomeye muriyi minsi micye ishize ndetse ibyo byose byirengagizwa n’inzego z’umupira w’amaguru mu butaliyani aho ntakintu na kimwe bigeze babikoraho. Ninako byagenze kuriki cyumweru rero ubwo abo bafana bibasiraga uyu munya brazil kuburyo bukomeye ariko uyu mukinnyi we yabihoreye ahubwo abimenyesha umusifuzi.

Umukino wahagaze iminota itatu yose kugeza ubwo abafana bacecetse maze umukino wongera gukomeza. Kugeza ubu abantu bose bicaye bategereje kureba niba ubuyobozi bwa shampiona y’ubutaliyani haricyo buri bukore kuri iki kibazo kimaze kuba akamenyero. Romelu Lukaku kuva yakwibasirwa n’abafana ba Cagliari mu ntangiriro za shampiona ndetse na myugariro Kessie wa AC Milan akibasirwa n’abafana ba Hellas Verona ntanumwe wigeze ubihanirwa, ikintu cyakomeje kwibazwaho na benshi.

Perezida wa FIFA bwana Gianni Infantino kuriki cyumweru yafashe umwanya avuga ko amakipe yaranzweho ibikorwa by’ivanguraruhu agomba kubihanirwa by’intangarugero. Gianni Infantino yavuze ko ibikorwa by’irondaruhu burigihe bikurwaho nuko abantu bigishijwe muburyo butandukanye ndetse bakanaganirizwa.

Yemeza ko mu gihugu cy’ubutaliyani kuriyo ngingo basigaye inyuma kandi ko kugeza ubu bihangayikishije cyane. Yakomeje avuga ko abo bose baranzwe nibyo bikorwa bagomba kumenyekana bakabuzwa kwinjira ku ma stade atandukanye y’amakipe bafana. Yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye nko mu gihugu cy’ubwongereza, kandi ko ntamuntu numwe ukwiye kugira ubwoba bwo kurwanya irondaruhu kuko rigomba gucika.

Uyu mukino wa Fiorentina na Atalanta waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*