Umukinnyi w’icyamamare ku isi arifuza gukinira Man United ku buntu akayivana ahabi

Umukinnyi w’icyamamare mu gihugu cy’ubuyapani Keisuke Honda, yemeye gukinira Manchester united ku buntu iramutse yemeye kumusinyisha ndetse avuga ko yizeye neza ko yayifasha kuva mu bihe bibi irimo.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter ndetse asaba n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer, ko yamujyanira ubutumwa mu buyobozi bukuru bwa Manchester united. Ikipe ya Manchester imaze gutsinda imikino ibiri gusa mu mikino itandatu itangira shampiona imaze gukina kuri ikaba ifite amanota umunani ndetse ikaba yicaye ku mwanya wa 11.

Ndetse kugeza ubu ibintu birakomeye ku mutoza Solskjaer witegura gucakirana n’umukeba w’ibihe byose Arsenal ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeli 2019. Mu mukino uheruka iyi kipe yatsinzwe na westham ibitego bibiri ku busa ndetse mu minsi micye yakurikiyeho abafana b’iyi kipe bongeye kuyijujutira nyuma yo kunganya na Rochdale yo mu cyiciro cya kabiri, ariko nyuma bakaza kuyisezerera kuri za penaliti.

Bitewe n’iyi myitwarire idahwitse rero biri gutuma abantu bose babona neza ko igisubizo man united izakibona aruko igiye ku isoko mu kwezi kwa mbere ikagura abakinnyi bashya baza kunganira abahari. Ibi rero byatumye nuyu muyapani Keisuke Honda, w’imyaka 33 ukina mu kibuga hagati abyuririraho yemeza ko man united iramutse imuhaye amahirwe yayifasha byinshi.

Kugeza ubu Honda nta kipe afite nyuma yo gusohoka mu ikipe yakinagamo ya Melbourne victory yo muri Australia mu kwezi kwa gatanu. Uramutse wumvise iri zina wagira ngo ni umuntu utazwi kuruhando mpuzamahanga ariko uyu mukinnyi reka tubibutse ko yigeze kuba umwe mu bakinnyi bakina hagati (playmakers) ba mbere ku isi, ubwo yakinaga mu ikipe nka CSKA Moscow yo mu burusiya ndetse na AC Milan yo mu butaliyani.

Honda amaze gukinira ikipe y’igihugu y’ubuyapani imikino 98 ndetse yizera ko yakorera man united akazi gakomeye, akomeza agaragaza ko yizeye neza ko umutoza wa man united Solskjaer azamugereza ubutumwa kubayobozi bakuru ba man united, nubwo bakwemera bakamuha amasezerano y’igihe gito cyane.

Mu butumwa bwe kuri twitter yagize ati: “mumbabarire mumpe akazi, sinkeneye amafaranga ya man united ahubwo nkeneye gukina mu ikipe ikomeye ndetse nkanakinana n’abakinnyi bazwi cyane. ”

Manchester united inengwa n’abafana bayo kuba yararekuye abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba maze bikarangira nta bandi iguze babasimbura, iyi yagurishije Romelu Lukaku na Alexis sanchez bayifashaga mu busatirizi bwayo bombi bakaba baragiye mu ikipe ya Inter de Milan usibye aba kandi hari n’umukinnyi ander Herrera wagiye muri PSG ndetse na Chris Smalling wagiye muri AS Roma.

Keisuke Honda, umukinnyi ushaka gukinira Man United ntakiguzi

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*