Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda uzwi nka ‘RWASA’ yitabye Imana.

Umukinnyi ukomeye muri sinema nyarwanda Nsanzamahoro Denis wamyekanye muri filimi ku izina rya ‘Rwasa’ yitabye imana aguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye kuva kuwa mbere.

Uyu Denis Nsanzamahoro ni umwe mu bateje imbere sinema nyarwanda dore ko yari amaze igihe muri uwo mwuga, uretse kuba yaragize uruhare mu gukorwa kwa za filimi zitandukanye zirimo niyitwa sakabaka yanakinnye mu mafilime mpuzamahanga avuga kuri jenoside yakorewe abatutsi, ayo ni nka 100 days, ndetse na ‘operation turquoise’.

Si izo gusa ahubwo urutonde rwa za filime yakinnye cyangwa yagaragayemo ni nyinshi cyane. Mu mwaka wa 2006 yakinnye muri filimi yakunzwe cyane yiswe ‘The Last king of Scotland’ yanakinnyemo igihangange muri filimi muri amerika witwa Forest Whitaker ndetse na Kerry Washington. Mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2019 yari aherutse gukina muri filime yiswe ‘petit pays’ ya Gael Faye muriyi filimi Denis yagaragayemo yambaye imyenda ya gisirikare ndetse afite n’intwaro.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*