Umukinnyi wa Chelsea yakubiswe iz’akabwana azira umukobwa w’abandi.

Umukinnyi wa Chelsea, Danny Drinkwater w’imyaka 29 watijwe muri Burnley yaraye akubiswe bikomeye nyuma yo gushaka gutereta umukobwa w’umukinnyi mugenzi we mu kabyiniro.

Uyu mugabo wabanje kujungunywa hanze y’akabari n’abashinzwe umutekano nyuma yaje kwibasirwa n’itsinda ry’insoresore esheshatu zikamukubita zikamugira intere. Ababonye ibyabaye bemeje ko byari biteye ubwoba cyane bitewe nuko ku mubiri wuwo musore yari amaraso gusa.

Uyu bagerageje kumuvuna amaguru ndetse no kumwangiza bikomeye nyuma yaho yagerageje kuganiriza umukobwa w’undi mukinnyi mugenzi we ndetse uyu musore nawe atangira kugaragaza ko akeneye gutahana uwo mukobwa ari nabwo ibibazo byatangiraga ubwo. Umukinnyi mugenzi we ubwo yamusabaga kuva ku mugore we drinkwater ntiyabyubahirije ari nabwo batangiraga gufatana mu mashati.

Ibintu byakomeje gukomera kugeza ubwo abashinzwe umutekani w’akabari bajugunye Drinkwater hanze. Arinabwo abagabo batandatu bahitaga bamuzunguruka bakamukubita ku rwego rwo hejuru maze bakamusiga ari intere.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*