Umuhanzi Jose Chameleone yeruye avuga ko agiye kurwanya Museveni yahoze ashyigikiye.

Joseph Mayanja wamenyekanye cyane mu muziki nka Jose Chameleone kuri ubu yeruye avuga ko atagikeneye amafaranga n’ubwamamare ahubwo akeneye guteza abanyagihugu imbere.

Mu magambo akomeye yashyize ku rubuga rwe facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bwana Chameleone yatangaje ko akiri umwana yifuzaga amafaranga menshi, amamodoka ndetse no kwamamara ariko nyuma ngo ibihe bikaba byaramwigishije akabona ibyo atari ngombwa kuko bishira ndetse bikibagirana. Uyu yavuze ko kuri ubu mu gihugu cye cya Uganda hakenewe impinduka zikomeye kubera ubukene bw’akarande bwugarije icyo gihugu bitewe nabo we yita abantu bacye cyane bagenera abasigaye uko bagomba kubaho.

Jose chameleone ni umuhanzi uzwi cyane haba kumugabane wa Africa mu gihe cy’imyaka 20 ishize ndetse akaba yaranakunzwe bikomeye cyane cyane muri aka karere abarizwamo, kuri ubu uyu yamaze kuyoboka politiki ndetse akaba abarizwa no mu ishyaka democratic party (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Kurubuga rwe rwa facebook yagize ati: “natangiye nshakisha amafaranga, kwamamara, amamodoka ndetse n’ibindi bijyanye nabyo, Ariko nabonye ko ibyo bishira ndetse n’abantu bakomeye babiharaniye bagenda ndetse bakibagirana”. Uyu akomeza avuga ko iminsi yagiye imwigisha byinshi. Nyamara nubwo uyu atari kuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni ni umwe mu babushyigikiye kakahava mu bihe byahise abinyujije mu ndirimbo ze, gusa kuriyi nshuro yirinze kugira uwo atunga agatoki mu nyandiko ye.

Muriyo nyandiko ye yagize ati: “mu myaka 20 ishize mbashyigikira ni impamvu ikomeye ituma kuri ubu hakenewe impinduka nziza, kuri bose aho kubona bacye batoranyijwe n’umwe muri twe”. Gusa nubwo yatangaje ibi, abahanga muri politiki ya Uganda bavuga ko uyu mugabo ubu ari uburyo bwiza bwo kwishakira ikizamubeshaho giturutse muri politiki kubera ko umuziki we utakimubyarira amafaranga nkuko byahoze.

Inyandiko ye yose yagiraga iti: “Uganda ifite ikibazo rusange cy’ubukene. niyo mpamvu uzabona babagurira impano n’amashimwe kugira ngo babahume amaso babinjizemo ibitekerezo byabo. Nyuma y’imyaka myinshi ubu noneho barashaka gusaranganya, ese koko barabishaka cyangwa ni igitutu twabashyizeho? Bazagura umwanya ariko ntibazagura igihe”
“benshi muritwe turacyizeye kandi turikumwe ngo tugere ku mpinduka”. Jose chameleone avuga ko bari gushaka inzira zitegura ahazaza heza h’abazabakurikira.

Mu kwezi kwa karindwi nibwo uyu muhanzi Chameleone yavuze ko kuva yatangaza ko atagishyigikiye perezida Museveni, Museveni nawe yahise ahagarika kumukurikira kuri twitter, uretse chameleone umuhanzi Bobi wine nawe politiki ayigeze kure ndetse we yamaze no gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2021.

1 Comment

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*