Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko byari kumushimisha cyane iyo aza kuvukira muri Kenya.

Umuhanzi Diamond Platnumz Nubwo ari umwe mu banya Tanzania bahiriwe n’ubuzima ariko nanone burya ngo ku mutima we ntabwo anyuzwe ijana ku rindi, yatangaje ko kenshi yifuza kuba yakabaye yaravukiye muri Kenya.

Diamond yavuze ko akunda abanyakenya cyane kandi ko iyo aza kuvukira muri Kenya byari kumushimisha cyane, yakomeje avuga ko kenya n’abaturage bayo bageze ku bintu byinshi byiza bitaba muri Tanzania. Diamond mu magambo ye yagize ati: “nkunda abanyakenya ndabakunda cyane kandi nabo bagira urukundo rwinshi, hari ibintu byinshi bagezeho bitaba muri Tanzania. Abanya Kenya baba bashaka burigihe gutera imbere ndetse no kugera ku byiza gusa, hano nahamaze igihe gito ariko ndumva nifuza kuhaguma wenda ibyo narinajemo bigatangira bushya”.

Yakomeje agira ati: “abahanzi benshi babanyakenya barimo nka: kama bahati, nyanshinski, sauti sol na willy paul ni abahanga cyane bakora ibintu byiza ndetse nkabikunda. Banyakiriye neza ndetse bampa ikaze ni ibintu byanshimishije”. Inzozi za Diamond zo gutura muri kenya kandi zishobora kuba zigiye kuba impamo nyuma yuko ikigo kitwa diamond merchant gicuruza diyama kimugabiye ubutaka mu gihugu cya kenya.

Diamond yavuze ko kuva abonye ubutaka muricyo gihugu agiye gukora ibishoboka byose akubaka ishami ry’ibikorwa bye bya wasafi ahanini byibanda mu iterambere ry’umuziki.
Diamond Platnumz yakomeje ashimira abahanzi bo muri kenya ku buryo bukomeye kubera bamufashije muri byinshi. Yagize ati: “ndashimira cyane abaririmbyi b’abanyakenya, ndetse ngashimira n’uruganda rw’umuziki muri kenya kubera ko bagerageje guteza umuziki imbere, si uwa diamond gusa ahubwo bazamuye umuziki wa afurika y’uburasizuba, nimureke dukomeze dushyire hamwe maze uyu muziki w’aka karere ugere ku isi hose”.

Diamond abajijwe ku ibanga akoresha mukuzamuka mu muziki ku rwego rwo hejuru mu gihe gito yagize ati: “ibanga rya mbere ni ugukora cyane, gusenga cyane, guhimba udushya, kwicisha bugufi ndetse no kubaha buri wese”
Diamond Platnumz ari gukora ibitaramo bizazenguruka isi ariko akaba yarahereye mu karere akomokamo aho agiye kuva kenya yerekeza mu Burundi, akazahava agera mu Rwanda kuwa 17 kanama, ndetse nyuma yaho agakomeza no ku yindi migabane y’isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*