Umugore wa perezida w’u Burundi nawe yamaze kwinjira mu buhanzi

Madamu Denise Nkurunziza umufasha wa perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yamaze kwinjira mu kuririmba ndetse akaba yanashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Uyu mugore asanzwe agaragara kenshi mu ndirimbo zihimbaza Imana ariko bitari ku giti cye, gusa kuri ubu nibwo bwa mbere agaragaye muri ubu buryo bw’indirimbo isa nkaho ariwe uyihariye gusa. Iyo ndirimbo imara iminota ine n’amasegonda 52 Denise Nkurunziza agaragara mu mashusho ari kunga abashakanye.

Muriyi ndirimbo ivuga umugabo wajyaga wuka inabi umugore we amuziza kutabyara, ari naho madamu Denise agaragara abaganiriza ababwira ko kutabyara ari ibintu umuntu asobanukirwa neza aruko agiye kwa muganga. Akomeza abwira abagore ko ibyo bashoboye atari ukwitwa umubyeyi gusa ahubwo bashoboye n’ibindi byinshi.

Akomeza anagira inama abagabo yo kujya bafatanya n’abagore babo bakabashyigikira muri byose, mu gusoza indirimbo yongera kugaragaza wa mugore n’umugabo batangiye batongana bamaze kwiyunga bari guseka bose hamwe.

Denise Nkurunziza aje yiyongera ku bandi banyacyubahiro bagaragaye mu muziki ariko abenshi bibuka cyane perezida Museveni kuri ubu umaze gusohora indirimbo ebyiri.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*