Umugore ushobora gucibwa ikiganza bitewe n’inzara zinkorano bamushyiriyeho.

Umugore ukomoka mu gihugu cya Australia kuri ubu ari mu bitaro aho ashobora gucibwa urutoki cyangwa ikiganza cyose bitewe n’inzara bamushyizeho zitujuje ubuziranenge.

Uwo mugore utatangajwe izina yagiye muri salon gukoresha inzara ze kugira ngo bamushyirireho izinkorano bityo agaragare neza, gusa mu minsi micye avuye muri salon yatunguwe nuko urutoki rwe rwo hagati rwatangiye kumurya ndetse bikaza no kurangira rubyimbye bikabije.

NYuma y’iminsi mike nibwo urutoki rwatangiye guhinduka

Yagiye kwa muganga bwa mbere bamuha imiti igabanya uburibwe ariko bamusaba no kwitonda byashoboka akajya no kureba abaganga bazobereye mubyo kuvura intoki. Nyamara bwakeye byamukomeranye cyane noneho ikibazo kiva ku nzara gifata no ku rutoki rwose ndetse rurabyimbagana cyane. Asubiye kwa muganga bahise bamubwira ko agomba kubagwa kugira ngo bakuremo imyanda yinjiye mu mubiri iturutse murizo nzara.

Nyamara twabibutsako bazimushyiriraho yabonaga zitunganyije ntakibazo.
Yahisemo rero kubishyira ku rubuga rwe rwa facebook kugira ngo aburire n’abandi bityo bajye bakora ubushishozi mbere yuko bafata umwanzuro wo gushyiraho inzara z’inkorano. Bene izi nzara si ubwa mbere ziteza ibibazo kuko hari igihe usanga benshi bazigura ariko batazi imikorere yazo rimwe na rimwe ugasanga umuntu apfuye kugura bityo umubiri we bikagorana kubyakira.

Uyu mugore ashobora gucibwa urutoki cyangwa ikiganza cyose bitewe n’inzara bamushyizeho zitujuje ubuziranenge.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*