Umugenzi yatangaje benshi ubwo yambaraga imyenda yose kugira ngo atishyuzwa imizigo

Umugenzi mu ndege yatunguye benshi ubwo yinjiraga mu ndege yambaye imyenda myinshi cyane yamwongereyeho ibiro 2.5 kugira ngo abashe kutishyura amafaranga y’umuzigo wagakwiye kuba iyo myenda.

Uyu mugore witwa Gel Rodriguez ukomoka muri filipine, yiyemeje kwambara imyenda icumi yasagukaga ku biro yemerewe kutishyurira mu ndege maze bituma ku biro bye bisanzwe hiyongeraho ibiri 2.5. uyu mugore yatangaje ko kukibuga cy’indege bakimara kumusaka bamubwiye ko umuzigo we uri gupima ibiro 9 kandi yemerewe ibiro 7 gusa ibyo rero byari gutuma ibyo biro birengaho gato bibiri yari kubyishyurira.

Yagize ati: “abakozi bo ku kibuga bakimara kumbwira ko nemerewe ibiro birindwi gusa nanjye nabasubije nti ‘ntakibazo rwose’”. Nyuma yahise afata umuzigo we akuramo imyenda ipima ibiro 2.5 yose arayambara maze umuzigo we usigara ibiro 6.5 yemerewe gutwara atabyishyuriye. Yagize ati: “numvaga ntashaka kwihyurira ibiro byarengagaho kuko byari bibiri gusa”.

Icyakora nubwo umwanzuro we warurimo ubwenge bwinshi ndetse bigatuma atishyura ibyo yari kwishyurira yavuze ko atazabyongera na rimwe. Kuko ngo akimara kubyamara byose yaragiye kwicwa n’ubushyuhe bukabije. Yakomeje atera ko iyo amenya ko amafoto ye yari gutangarirwa ku mbuga nkoranyambaga, yari kwifotoza yabyiteguye hamwe niyo myenda yose.

Kuwa 02 Ukwakira 2019 yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa facebook n’ishema ryinshi cyane yambaye imipira mitoya itanu, amapantaro atatu ndetse n’amakote atatu yo kwifubika. Ayo mafoto ye yarakunzwe cyane ndetse atangarirwa na benshi dore ko yagize likes zirenga ibihumbi 33,000, comments zirenga 1000 ndetse na shares zirenga ibihumbi 20,000.

Nyuma yuko benshi babonye aya mafoto, ye bagiye bamushimira kubera ubwenge bwinshi yakoresheje ndetse abandi nabo bavuga bigeze kubikora bakwepa amafaranga yo kwishyura umuzigo.

Muburyo bwo kwirinda kwishyura imizigo, yayambaye yose

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*