Umugabo yakatiwe imyaka 20 azira kubeshya urukundo abagore basaga 30.

Kuri iki gihe usanga abantu bashaka abo bakundana ba nyabo mu nzira zitandukanye, imbuga nkoranyambaga ndetse na internet ni kimwe mu bigezweho byifashishwa cyane ndetse ugasanga hari nabo bibyariye umusaruro, ariko hari n’ababihomberamo ku buryo bukomeye.

Umugabo witwa Rubbin Sarpong w’imyaka 35 akomoka muri Ghana ariko akaba yibera muri leta zunze ubumwe za amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, uyu rero yakatiwe igihano cy’imyaka 20 nyuma yuko ahamijwe n’icyaha cy’ubwambuzi bukoresheje ubushukanyi. Bivugwa ko uyu afatanyije na bagenzi be baba muri Ghana yabeshyaga abagore ko azabana nabo kugeza ubwo abashutse bakamuha amafaranga kuko yabaga yamaze kubabeshya ko bazabana.

Uyu yafashwe kuwa gatatu bivugwa ko yari amaze kwambura abagore barenga 30 amadorali arenga miliyoni 2, nkuko byatangajwe n’urwego rw’iperereza muri America FBI bavuze ko uyu mugabo yakatiwe gufungwa imyaka 20, kubera icyo cyaha cy’ubujura bushukana, nyamara asanzwe afite umugore n’umwana.

Uyu sarpong ngo yajyaga ashyira amafoto yigize umusirikare kumbuga ze za internet maze akabeshya abagore ko ari umusirikare ukorera muri Syria, haraho yabeshye umugore ko yahawe impano ya zahabu ihagaze agaciro ka miliyoni 12 z’amadorali, ariko abwira uwo mugore ko yabuze amafaranga yo kuzana iyo zahabu muri amerika bityo yisabira uwo mugore ko yamutiza amafaranga akayizana maze bakazagurisha iyo zahabu akamwishyura.

Uwo mugore yarayohereje ariko aza gutegereza iyo zahabu araheba, uwo mugore bivugwa ko yaje gupfa mu mwaka ushize mukwezi kwa 6 bikavugwa ko yazize indwara y’umutima yatewe nuko yari kuvumbura ko bamutuburiye.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*