Umugabo wari umaze imyaka 27 afungiwe icyaha atakoze yahawe impozamarira ahita ahinduka umuherwe.

Mark Schand w’imyaka 55 y’amavuko akomoka muri leta ya Massachusetts ho muri leta zunze ubumwe za amerika yari amaze imyaka igera kuri 27 muri gereza yarahamijwe icyaha cy’ubwicanyi nyamara arengana, kuri ubu rero urukiko rwamaze kumuhanaguraho icyaha ndetse rutegeka ko uyu mugabo agomba guhabwa indishyi ingana na miliyoni y’amadorali kuri buri mwaka yari amaze muri gereza.

Ni ukuvuga ko uyu ubaze miliyoni kuri buri mwaka ugakuba n’imyaka 27 bivuga ko agomba guhabwa indishyi ingana na miliyoni 27 z’amadorali. Mark Schand w’imyaka 55 akomoka ahitwa Hartford muri leta ya Massachusetts yari yarakatiwe igihano cya burundu biturutse kubwicanyi bwahitanye uwitwa Victoria Seymour mu mwaka wa 1986. Uyu mugore wapfuye yahitanywe n’amasasu yaraswaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ubwo bari bahanganye kuwa 02 Nzeli 1986 muri Massachusetts maze bikarangira n’uyu mugore abigendeyemo.

Schand rero yaje gushyirwa ku rutonde rw’abakekwaga maze ifoto ye ijyamo ityo hamwe n’izindi zijyanwa mu bugenzacyaha kugira ngo hashakwemo bamwe mu barashe ahanini binatewe nuko nawe yari atuye muri ako gace. Hashize ibyumweru bitatu gusa umutangabuhamya yaje guhamya ko Mark Schand ashobora kuba ari umwe mu barashe kuko yemezaga ko afite ibimenyetso bingana na 50% bimeze nk’iby’abarashe. Icyaje kubyica byose nuko n’umwe mu barasanaga icyo gihe yaje akemeza ko Mark Schand nawe ari umwe mu barashe.

Abagenzacyaha bigenga baturuka mu kigo cya centurion ministries basanzwe bakora iperereza ryimbitse ku birego by’abantu bavuga ko barengana nibo bafashe ikirego cya Mark mu mwaka wa 2010, aba bakimara gufata ikirego babonye abatangabuhamya bashyashya, bavumbura ubuhamya bw’ibinyoma bwatanzwe muri urwo rubanza rwa mbere ndetse baza no kubona ko harahabaye kubogama bikozwe na police, aba kandi babonye abatangabuhamya bemeje ko Schand yari ari kure cyane yaho ibyaha byabereye kuko bavuze ko uyu yari ari mu bilometero birenga 50 uturutse aho icyo cyaha cyabereye.

Iperereza rya centurion ministries ryatumye urukiko rutangira urubanza mu mizi mukwa gatatu 2013, icyo gihe urubanza rwabaye amezi arindwi ndetse birangira mark agizwe umwere, ndetse mukwezi kwa cumi 2013 umucamanza ategeka ko Mark Schand arekurwa akava muri gereza, nyuma y’iminsi 12 ibirego byose byashinjaga Schand byahise bikurwaho burundu. Kugeza ubu Schand amaze gushinga ibigo by’ubucuruzi mu bice bitandukanye harimo nko mu bwongereza.

Nubwo yahawe ayo mafaranga angana gutyo abanyamategeko be bemeza ko uyu yahawe macye kubera ko imyaka 27 muri gereza urengana ari ikintu gihenze cyane kidakwiye kwishyurwa miliyoni 27 z’amadorali gusa.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*