Umugabo arashinjwa kwiba keke (Cakes) yari asanzwe ajyemura maze akongera akazigurisha.

Kuri ubu biravugwa ko uyu David Lliviganay yibye keke zihenze zamenyekanye ku izina rya ‘Lady M’ akaba aregwa ko yaramaze kwiba izifite agaciro k’amadorali ibihumbi 90.000.

Ikinyamakuru the New York Times gitangaza ko Lliviganay yaramaze kwiba keke zirenga 1000 mu mezi macye yari ashize. Ubwo yatangiraga kuburanishwa mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mugabo yemeye ko yibye izo keke ndetse abisabira imbabazi, ariko kuri ubu bikaba biteganyijwe ko azatakatirwa mu mpera z’uku kwa cyenda ariko kandi hakaba hari nikindi kirego cyatanzwe na kompanyi ikora izo keke.

Mu kirego cye handitsemo ko guhera mukwa 11/2018 kugeza mukwa 02/2019 uyu david yajyaga mu bubiko bwa za cakes maze akazikura aho bazikonjeshereza (freezers) bityo agahita ajya kuzigurisha ku ruhande. Uyu mugabo yatamajwe na camera z’umutekano CCTV zikaba zaramufataga amashusho umunsi ku wundi igihe yabaga ari kuzifata.

Ikindi cyatumye hatangira iperereza ryihuse naho abakozi ba kompanyi zikora iyo keke basanze keke zabo za crepe ziri kugurishwa ku giciro kiri hasi y’icyo kuruganda maze bigatuma batangira gushakisha aho ziva. Kuri ubu iyo kompanyi izikora iri gusaba ko yasubizwa amafaranga yose y’izo keke zabuze ndetse ikaba yahabwa n’impozamarira. Keke za mille crepe zirahenze cyane ndetse abantu bashobora kuzigondera ni bacye cyane kubera ko keke imwe yabo igura amadorali akabakaba 90 nukuvuga ibihumbi birenga 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*