Umugabane wa afurika wongeye guhomba umukinnyi ukomeye cyane w’ahazaza.

Benshi bongeye kugaruka kuriyi ngingo nyuma yaho igihugu cya espanye gifashe umwanzuro wo gutanga ibyangombwa bikubiyemo ubwenegihugu ku mukinnyi Ansumane Fati (Ansu Fati) w’imyaka 16 gusa ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri espanye.

Ni ukuvuga ko kugeza ubu uyu musore ukiri muto cyane yahise abona amahirwe yuzuye yo gukinira igihugu cya Espanye mu mikino mpuzamahanga iteganyijwe mu minsi iri imbere. Uyu musore kandi uretse kuba yahawe ubwenegihugu bwa espanye yari afite uburenganzira bwo gukinira Guinea-Bissau nk’igihugu yavukiyemo ndetse akaba yakinira na Portugal ari naho sekuru na nyirakuru basanzwe baba.

Ansu Fati yakoze amateka atarakorwa na buri wese muri Barcelona, akaba abaye umukinnyi wa mbere ukiri muto cyane wakiniye iyi kipe mu mikino ya champions league.

Uyu muhungu yahawe ubwenegihugu bwa Espanye nyuma yaho yujurije imyaka 10 aba muri icyo gihugu kandi amategeko akaba ateganya ko uwuyujuje iyo myaka abayo ashobora guhabwa ubwenegihugu, ariko noneho uyu we binahuriranye n’uburyo amaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya Barcelona byanatumye buri wese atangira kumutekerezaho. Nyuma yuwo mwanzuro rero bivuze ko uyu musore ashobora gukinira espanye mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizatangira kuwa 26 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Brazil.

Icyakora nubwo yakinira espanye mu batarengeje imyaka 17 amategeko ya fifa avuga umuntu wakiniye igihugu mu batarengeje 17 ashobora guhindura igihugu yakiniraga mu gihe yaba ageze ku cyiciro cy’amakipe y’abakuru. Ansu Fati yakoze amateka atarakorwa na buri wese muri Barcelona nyuma yaho kuri uyu wa kabiri abaye umukinnyi wa mbere ukiri muto cyane wakiniye iyi kipe mu mikino ya champions league mu ikipe ya mbere ubwo bahuraga na Borussia Dortmund bakanganya 0-0.

Uyu musore kandi uretse gukina champions league amaze iminsi akora ibitangaza bitari bwaboneke kuva mbere, nkubu ku myaka ye 16 amaze gutsindira ikipe ya Barcelona ibitego 2 mu mikino ine ya shampiona iyi kipe imaze gukina icyakora uyu mwana ntiyayikinnye yose kuko iyo yabanjemo ni ibiri ndetse nundi umwe yajemo asimbuye.

Uyu mwana yakinnye umukino we wa mbere ubwo Barcelona yakinaga na Real Betis ku mukino wa kabiri wa shampiona ya la liga icyo gihe yagiyemo kumunota wa 78 asimbuye Carles Perez nawe ukiri muto. Uyu mukinnyi rero yaje gukina umukino we wa mbere abanje mu kibuga kuwa gatandatu ushize bahura na Valencia CF ndetse aza gutangaza abantu kuburyo Bukomeye ubwo kumunota wa kabiri gusa yari yamaze kubonera Barcelona igitego cya mbere ndetse umukino uza kurangira Barcelona inyagiye Valencia ibitego 5-2.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*