Umufana mu Butaliyani yahanishijwe kutazongera gukandagira kukibuga kubera irondaruhu.

Ikipe ya AS Roma yo mu butaliyani yamaze guhanisha umufana wayo igihano cyo kutazongera gukandagira ku kibuga n’umunsi numwe azira ubutumwa bw’irondaruhu yoherereje umukinnyi wa AS Roma witwa Juan Jesus ukomoka muri Brazil.

Mu butumwa AS Roma yanyujije kuri twitter yagaragaje neza ifoto y’ubwo butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ndetse inavuga ko yamaze kubimenyesha Polisi yo muricyo gihugu. Abantu batandukanye kuri twitter bakiriye neza iki gikorwa cya as roma ndetse bashimira iyo kipe cyane. Iki gikorwa cya AS Roma kije nyuma yaho ishyirahamwe rya Fare rirwanya ivangura ryavuze ko inzego z’umupira w’amaguru mu butaliyani ndetse n’inzego zo kurwanya irondaruhu ko badashoboye akazi kabo.

Uhagarariye urwego rwa Fare bwana Piara Powar yavuze ko kandi umupira w’ubutaliyani waboze cyane ku ngingo y’irondaruhu ndetse ko nta n’umuntu numwe wigeze uhagurukira iki kibazo. Kuruhande rwa Seria A shampiona y’ubutaliyani ivuga ko kuri ubu ifite gahunda yo guhagurukira iki kibazo mu buryo bukomeye.

Umukinnyi wa AS Roma witwa Juan Jesus ukomoka muri Brazil niwe woherejwe ubutumwa bw’irondaruhu

Ibikorwa by’irondaruhu mu mupira w’ubutaliyani ni ikintu kiganje muriyi minsi ndetse abantu batandukanye ku isi bakomeje gushinja inzego z’iyo shampiona kutagira icyo ikora ndetse amakipe atandukanye nka Cagliari ntagire ibihano ahabwa kandi abafana bayo barakoze ibikorwa by’irondaruhu kumugaragaro.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*