Ujya wizera ko hari umuntu wagenda Isi yose akayirangiza, Menya byinshi ku mugandekazi wakandagiye mubihugu byose byo ku Isi.

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yandikishije amateka atarandikwa nundi munyafurika kazi wese, uyu yitwa Jessica Nabongo akaba asanzwe ari umunyamerika ariko akaba akomoka ku babyeyi b’abagande bimukiye muri amerika mu gihe cyashize.

Uyu yihaye aka gahigo ko gusura ibihugu byose by’isi mu myaka ibiri ishize kuko hari mu mwaka wa 2017, ariko icyo gihe akaba yari amaze gukandagira mu bihugu bigera 60. Kuva mu mwaka wa 2017 kandi kugeza uyu munsi ni ukuvuga imyaka ibiri n’igice gusa amaze kuzenguruka ibihugu 135, ibi akaba yarabikoze kugira ngo yirebere neza isi uko iteye kuva ku gihugu cya mbere kugeza kucya nyuma uyu muhigo we rero ukaba waravugishije abantu benshi ku isi ndetse n’ibinyamakuru binyuranye ku isi bikaba byaramwanditseho.

Nabongo wavutse ku babyeyi b’abanya Uganda ariko bimukiye muri amerika yazengurutse ibi bihugu byose akoresheje passport y’inyamerika ndetse niya Uganda dore ko zose azemerewe. Yavukiye mu mujyi wa Detroit muri leta ya Michigan, uyu akaba atangaza ko urugendo rwe rwa mbere mu kindi gihugu yarukoze afite imyaka 6 gusa, uru rugendo ngo ninarwo rwamuteye kugumana amatsiko yo gukunda gutembera cyane ndetse yanahise yiyemeza ko rimwe azandika amateka ku isi hose.

Kugeza ubu akaba afite imyaka 34. Uyu avuga ko kandi gukunda gutembera ahanini abikomera no ku babyeyi be kuko kuribo gutembera bitabaga ari ikintu gishya ahubwo babifata nka zimwe mu nshingano bagomba kubahiriza umunsi ku wundi. Uyu yakomeje avuga ko kenshi ababyeyi babo batatinyaga kubasiga mu rugo bakajya kwitemberera kuko babikundaga cyane.

Ibi rero ngo byanatumye Jessica nawe ubwe atangira gutembera akiri umwana muto kandi agatemberera mu bihugu bya kure. Kugira ashyire mu bikorwa icyifuzo cye cyo kuzenguruka isi, yabanje guhagarika akazi yakoraga umunsi wose dore ko uyu anafite ikigo gitwara abantu mu ndege cyitwa Global Jet Black. Ubwo yaganiraga na CNN yagize ati: “nakoze izi ngendo zose kugira ngo ntinyure igitsina gore bagenzi banjye baba bifuza gutembera ariko bakagira ubwoba, nashakaga kandi gukangurira buri wese gushirika ubwoba agatembera akamenya ahantu henshi”.

Uyu yemeza neza ko yakandagiye mu bihugu byose bizwi na ONU uko ari 195 ndetse urugendo rwe rwa nyuma akaba yararukoreye mu gihugu cya Seychelles giherereye mu Nyanja y’abahinde. Yavuze ko yari yarihaye gahigo ko azasoreza ku gihugu cya afurika cyane ko nawe ariko akomoka nubwo ari umunyamerika mu mpapuro. Avuga ko urugendo nk’uru yarukoze agamije gukangurira abagore cyane cyane b’abirabura ngo nabo batinyuke bamenye isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*