UGANDA: Urukiko rwategetse ko umugabo ahabwa miliyoni 500 z’impozamarira nyuma yo kuraswa n’umupolisi.

Umugabo warashwe n‘umupolisi ndetse agakomereka mu buryo bukomeye cyane mu karere ka masaka mu gihugu cya Uganda mu myaka irindwi ishize agiye guhabwa miliyoni 500 z’amashilingi y’impozamarira kubera ko byamusigiye ubumuga bwa burundu.

Umucamanza mu rukiko rukuru witwa Musa Ssekaana yanzuye ko umupolisi yarashe uwo mugabo mu buryo bwa kinyamaswa akabikora atabanje gutanga gasopo, akamurasa nta mpamvu ifatika, bitari ngombwa ndetse akaba yaranabikoze ntawubimusabye. Uburyo yarashwemo bwerekana neza ko bamurashe babigambiriye kubera isasu ryanyuze mu gituza ndetse rifata urutirigongo bisobanuye ko uwarashe yari yiyemeje kumurasa bitari mu buryo bwo kumukanga dore ko yamurasiye mu modoka.

Ni kuriyo mpamvu urukiko rwategetse ko bwana Kaggwa agomba guhabwa miliyoni 500 zo kwita ku byangijwe, miliyoni 100 nk’igihombo yagize mu gihe cyose yamaze arwaye, miliyoni 131 ku bishobora kwangirika muriki gihe dore ko atazakira, ndetse na miliyoni 15 zibyo yagiye akoresha umunsi ku wundi kuva yaraswa kugeza n’uyu munsi. Uyu mucamanza kandi yakomeje avuga ko leta igomba kwishyura bwana Kaggwa 15% by’ariya mafaranga yose, nk’inyungu z’ubukererwe kuva umunsi uru rubanza rwaciriweho kugeza ubwo azamara kwishyurwa aya mafaranga yose.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2014, ubwo uyu mugabo witwa Vincent Kaggwa yagezaga ikirego cye mu rukiko avuga ko agomba kwishyurwa impozamarira kubera umupolisi yamurashe yabigambiriye, akamurasa nta mpamvu, nta gasopo yatanze, akabikorana ubugome ndetse akamwangiza ibice by’umubiri mu buryo bwa burundu. Urukiko rwemeje ko uyu mugabo yagize ibibazo bya burundu mu rwungano rw’inkari bizatuma azajya ahora yambaye imbindo zimufasha kutiyanduza byose bikaba byaratewe n’amasasu yarashwe mugatuza no mu mugongo.

Aya masasu kandi yatumye avunika imbavu ebyiri, uyu kandi yagize ibibazo mu gatuza ndetse anakomereka mu rutirigongo, uwo mugabo akimara kuraswa ubuyobozi bwa police mu gace yarasiwemo bwakoze isuzuma busanga uyu mugabo yarashwe arengana ndetse bunasaba imbabazi. Ninayo mpamvu urukiko rwanzuye ko agomba guhabwa ubutabera bwuzuye bityo agahabwa impozamarira izamufasha mu buzima bwe bwose.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*