UGANDA: Umugabo yahitanywe na telefone ye ubwo yaturikaga.

Mu gihugu cya Uganda umuntu yitabye imana nyuma yaho habayeho guturika kwa telefone ye ndetse nawe agahita abigenderamo.

Uyu mugabo witwa Godrin Mwebesa wari utuye ahitwa kikatsi, byatangajwe ko telefone ye ishobora kuba yaturikijwe nuko yari iri hafi ya moteli yo kuri moto maze ubushyuhe bwa moteri bugahita bukururana na telefone. Umwe mubari bahari wabyiboneye n’amaso ye yavuze ko nyakwigendera yari ari kwireba mu ndorerwamo ya moto bari bamaze guparika aho bari bari maze telefone ye igahita iturika ndetse ikanamuhitana.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru the monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko biri gukekwa ko telefone yakubitanye n’ubushyuhe bwa moteri ya moto maze bigatuma muri telephone bitagenda neza na gato kugeza nubwo ituritse, abahagarariye police muri ako gace batangaje ko kugeza nubu hakiri gukorwa iperereza kumpamvu nyakuri yaba yateye guturika kwiyo telefone kugira ngo hanamenyekane icyateye urupfu.
Uwo muyobozi yakomeje agira inama abantu bose kujya bitondera ibyuma by’ikoranabuhanga bagendana cyane cyane bakitwararika bitewe naho bageze

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*