Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko umuntu wakize Ebola aba afite ibyago byo gupfa mu mwaka umwe.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga igihumbi bigeze kurwara ebola ariko bakaza kuvurwa bagakira. Byagaragaye ko nubwo aba baba barayirokotse baba bafite ibyago byo gupfa cyane cyane mu mwaka ukurikiraho kuwo bavuwemo ebola.

Abakora mu by’ubuzima bakomeza batangaza ko biba byiza gukurikirana ubuzima bw’aba bantu baba bararokotse ebola kugira ngo hamenyekane uburyo bakwitabwaho na nyuma yo kuvurwa ibi bikaba bitangajwe nyuma yuko muri DRCongo iki cyorezo gikomeje guhitana ubuzima bwa benshi. Abashakashatsi baturutse mu ishami rya ONU ryita kubuzima OMS bakusanyije amakuru mu bantu 1130 bakize ebola muri Guinea ubwo yadukaga mu burengerazuba bwa afurika hagati ya 2014 na 2016.

Basanze abantu 59 muri abo barapfuye ni ukuvuga abarengaho 5% by’abarokotse ikindi cyagaragaye nuko bibiri bya gatatu by’abo bapfuye bose bahurizaga ku kibazo cyo kurwara impyiko zishobora no kuba arizo zitera urupfu rwabo. Ugereranyije n’abandi baturage abantu bavuwe ebola bagakira baba bafite ibyago byo gupfa inshuro eshanu ugereranyije n’abandi kandi bikaba mu mwaka ukurikira uwo bavuwemo.

Uru rupfu rwibasira abarokotse ebola bitangazwa ko ahanini ruterwa nuko umubiri uba warazahaye mu gihe bari bayirwaye maze bikorohereza izindi ndwara kubinjirira ndetse nazo zikabazahaza, ikindi nuko ibikomere basigirwa na ebola mu mibiri yabo nabyo ubwabyo biri mubibahitana. Icyakoraa abo bashakashatsi bavuga ko kugeza ubu bitaramenyekana neza niba hari ibisigisigi bya ebola bisigara mu mubiri ariko nanone hanakekwa ko mu gihe umuntu yararwaye ebola yangiza ibihaha ndetse n’impyiko bikaba aribyo bikurura urupfu.

Nubwo imiti ivura ebola isa niyamaze gushyirwa hanze ariko ebola ni indwara ikomeye cyane kurenza uko buri wese abikeka. Hari ibimenyetso byagaragaje ko ebola niyo bayikuvura ikomeza ikakubamo, bimwe muribyo nink’umuganga wo muri Ecosse wavuwe ebola ariko nyuma akaza kurwara mugiga byatangajwe ko yatewe na ebola yigeze kurwara ikaba yarasize ingaruko zikomeye mu bwonko bwe ari nazo zateye iyo mugiga. Hari nundi muhanga wo muri amerika nawe nyuma yuko ayikize byamukururiye virus yaje gufata amaso ye nabyo biza gutangazwa ko ari ingaruka za ebola.

Ubwo ebola yadukaga muburengerazuba bwa afurika hagati ya 2014 na 2016 yahitanye abantu ibihumbi 11,300 kugeza ubu kandi imaze guhitana abantu ibihumbi 2000 muri congo kuva yakwaduka mukwa munani 2018 kugeza ubu.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*