Uburyo 3 bwo gutega ibitambaro ukoresheje umwitero(echarpe)

Umwitero(echarpe) ni umwambaro buri mugire cyangwa umukobwa yakagombye kuba afite.Icyiza cy’uyu mwitero ni uko ugira imimaro irenze umwe harimo kuwambara igihe hari imbeho,kuwutega mu mutwe n’indi mimaro myinshi itandukanye.
Uyu munsi tujyiy kubabwira umwe mu mimaro y’umwitero ari wo kuwutega mu mu twe.

Tubafitiye uburyo butatu bw’akataraboneka wategamo mu mutwe.

Ipfundo ryo hejuru

Kugira ngo ukore ubu bwoko ufata wa mwitero ukawuzirika ku mutwe hanyuma ukagenda uwukuba uwuzengurutsa kugeza igihe ukoreye ipfundo ryo hejuru.

Uburyo bwa turban

Ubu buryo bwo ntabwo bugoye kuko icyo bisaba ari ugufata umwitero wawe ukawuzirika ku mutwe hanyuma ukagenda ukomeza kuwuzengurutsa mu ruhande ushaka ,habe ibumoso cyangwa iburyo kugeza igihe bibereye uko ushaka.

Uburyo bw’umuheto

Kugira ngo utege muri ubu buryo utega wa mwitero wawe,ukajya uwutega ujyana imbere n’inyuma hanyuma ukawuzirika uwukozemo umuheto.

Ubu ni uburyo butatu bugezweho ,niba uri umukobwa cyangwa umugore byaba byiza niba ushaka kujya ahantu hiyubashye kandi ushaka gusa neza uteze muri ubu buryo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*