U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’iposita. (Amafoto)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019, kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’iposita, ni mubirori byabereye ku kicaro gikuru cy’iposita giherereye mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Umunsi mpuzamahanga w’iposita ni umunsi wizihizwa buri mwaka tariki 09 Ukwakira ukaba ari umunsi uba ugamije kwibuka no kwibutsa abantu akamaro iposita yagize mu buzima bw’abantu ku isi kuva yashingwa mu mwaka wa 1874, uyu munsi kandi uhamagarira abantu bose ndetse n’ibihugu byose kwibuka no kuzirikana uruhare rukomeye iposita yagize mu iterambere ry’ibihugu bitandukanye ku isi.

Iposita yashinzwe bwa mbere mu mwaka wa 1874 mu mujyi wa Berne mu Busuwisi, ariko nanone uyu munsi wo kuzirikana iposita ukaba warashyizweho n’ihurira ry’amaposta ku isi (UPU) kuva mu mwaka wa 1969 bivuze ko hashize imyaka 50 uyu munsi wizihizwa.
Intego nyamukuru y’uyu munsi rero ikaba ari ukongera gukangurira abantu kuzirikana uruhare rw’iposita mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage ndetse n’uburyo ibafasha mukazi bakora.

Umuyobozi mukuri w’iposita mu Rwanda ubwo yakataga umugati mu kwizihiza isabukuru y’imwaka 50

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yari “kwizihiza imyaka 145 mukuzamura iterambere ndetse n’imyaka 50 ishize iposita yishyize hamwe hose”. Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’iposita ku isi burigihe rigerageza gukorana na za leta zinyuranye mu gukomeza gufasha iterambere ry’abaturage yaba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’akarere, iyi ikaba ari nayo ntego nyamukuru y’iposita y’u Rwanda.

Iposita nyarwanda by’umwihariko ikaba yari ifite insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “gukwirakwiza iterambere” bwana KAYITARE Celestin umuyobozi mukuru w’iposita nyarwanda yavuze ko kuzamura iterambere ku rwego rw’igihugu bitajya bisigana n’iterambere ry’umuturage, ibi abyemeza ashingiye kukuba abantu barenga miliyari imwe na miliyoni 500 bakoresha iposita ndetse hakaba harimo n’abayifashisha muburyo bwo guhererekanya amafaranga, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Ibi rero bituma iposita iza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bigo bifasha ibihugu mu iterambere ry’umuturage. Buri munsi iposita ifatanya n’ibigo bitandukanye ku isi mu kugeza kubaturage servisi zitandukanye zirimo ibikorwa byibanda ku bucuruzi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*