U Rwanda rwamuritse kumugaragaro imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya zikorerwa mu gihugu

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, I Kigali mu Rwanda hamuritswe imodoka yakozwe n’uruganda rwa Volkswagen, ikaba ari imodoka itanywa ibikomoka kuri peteroli nkuko tubimenyereye ahubwo yo ikaba ikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mushinga ukaba ari uw’uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka ndetse rukaba runafite ishami mu Rwanda. Ninayo rero izajya ikora izi modoka zo mu bwoko bwa golf ndetse nazo zikaba zitwa ‘e-Golf’. Ku ntangiriro bizahera kumodoka z’abantu ku giti cyabo maze umushinga uzagende waguka hakorwe n’izindi modoka.

Thomas Schafer uyobora Volkswagen ishami ryo muri afurika y’epfo, mucyumweru gishize yatangaje ko uyu mushinga ku ntangiriro uzakorera mu Rwanda imodoka zisaga 50 nkizi zikoresha amashanyarazi. Izi modoka nubwo zizajya zikorwa na Volkswagen, ntabwo ariyo izajya ikora ibikorwa byo kuzongeramo umuriro mu gihe uzishizemo ahubwo urundi rw’ikoranabuhanga rwitwa Siemens, nirwo ruzashyiraho ibimeze nka za station izi modoka zizajya zishyirirwamo umuriro mu gihe ushizemo.

Uko iminsi izajya ishira ninako umubare w’izi modoka uzajya wiyongera nkuko byatangarijwe muri uyu muhango. Izi modoka kandi zizashyirirwaho station zigera kuri 15 mumujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abazifite kubona umuriro bitabagoye.

Izi modoka kandi ku ikubitiro zizabanza gukoreshwa muburyo bwa taxi rusange “mobility solutions initiative” aho uyishaka azajya ayihamagaza bakaba bamutwara cyangwa se akitwara, abakodesha nabo bazajya bazihabwa.

Byatangajwe ko bitewe n’imiterere y’ahantu izi modoka zizajya zigenda imwe niba yuzuye umuriro neza ishobora kugenda kilometer 230. Edouard Ngirente minisitiri w’intebe w’u Rwanda arinawe wari uhagarariye guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko izi modoka zikoresha amashanyarazi kuba zigiye gutangirizwa mu Rwanda bwa mbere ku mugabane wa afrika wose ari ishema rikomeye cyane.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije iki gikorwa ari kimwe mu biteza imbere iyo ntego kubera gukoresha imodoka zitasohora ibyotsi ari imwe mu ntambwe zo kurengera ibidukikije. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi nibwo abandi bashoramari batangaje umushinga mushya wa moto zikoresha amashabyarazi ndetse zikaba zizatangira kwifashishwa mu gutwara abagenzi mu minsi izaza.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*