U Rwanda ruritegura ibiganiro na Uganda byo gushyira mu bikorwa amasezerano basinye

Kuri uyu wa mbere intumwa za leta ya Uganda n’u Rwanda biteganyijwe ko zizahurira I Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo kunoza ibikorwa byo kuvugurura ubufatanye mu bya politiki ndetse n’ubuhahirane.

Amb. Olivier Nduhungirehe ushinzwe EAC muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangarije umunyamakuru ko impande zombi zizungurana ibitekerezo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zose zashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi mu masezerano basinyiye I Luanda muri angola mu kwezi gushize.

Nduhungirehe yakomeje avuga ko kugeza ubu iyi nama izabera I Kigali iri gutegurwa mu mwuka mwiza ku mpande zombi ndetse ngo akaba yizeye ko ibibazo byose bazabijyaho impaka ndetse bikazafatirwa n’imyanzuro ishimishije.

Amasezerano yo kongera kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono kuwa 21 kanama 2019 I Luanda muri Angola akaba yarasinyweho na perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse Museveni wa Uganda.

Ayo masezerano kandi yanasinywe hari abakuru b’ibihugu byabigizemo uruhare nka Tchisekedi wa DRCongo, Joao Laurenzo wa Angola, ndetse na Sassou Nguesso ya repubulika ya Congo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*