TRANSFERS: Dore amwe mu makuru y’igura n’igurisha ari guca ibintu i burayi.

Abahagarariye umukinnyi Neymar mu mategeko bagaragaye binjira mu biro by’ikipe ya Barcelona yo muri espanye uwo mukinnyi yahoze akinamo bikaba biri gukekwa ko ashobora kuba agiye gusubira muriyo kipe.

Si Barcelona gusa kandi ishaka uwo mukinnyi kuko na Real madrid ikomeje kumwirukaho dore ko bemeje ko bahagaritse gushaka Pogba ukinira Manchester united ahubwo amaso bakayerekeza kuri uwo munya brazil w’imyaka 27 ukinira PSG. Kugeza ubu kandi biranavugwa ko PSG yahagaritse gucuruza imyenda y’umukinnyi Neymar mu maduka y’iyo kipe. Lionel Messi kapiteni wa Barcelona na Argentina w’imyaka 32, akaba ari n’inshuti ikomeye ya Neymar bivugwa ko nawe ubwe yaba yarafashe telefone agahamagara Neymar amusaba kugaruka muri Barcelona maze akaba yahagarika ibiganiro byose afitanye na real madrid. (Source: marca, the sun, Gol tv)

Juventus yo mu butaliyani yatangaje ko yifuza kugura umukinnyi Christian Eriksen ukinira Tottenham w’imyaka 27, ku gihe amasezerano afitanye na Tottenham azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe isanzwe izwiho kugira abakinnyi barangije amasezerano dore ko baba badahenze. (Metro).

Ikipe ya Bayern Munich yaba iri mu biganiro na barcelona kugira ngo ibe yagura umukinnyi Phillipe coutinho ku ntizanyo ariko ikaba yamugura burundu mu mwaka utaha. (RAC1)
Rutahizamu wahoze akinira Liverpool Daniel Sturridge yavuze ko nanubu akiri gutekereza aho ashobora hagati y’amakipe 13 amushaka icyakora yemeza ko muriki cyumweru azaba yamaze gutangaza aho yerekeje, harimo n’ikipe ya fenerbahce yo muri turkiya ishaka kumugura ikajya imuhemba ibihumbi 60 by’amapound ku cyumweru (telegraph).

Wilfried Zaha w’imyaka 26 ukomoka muri cote d’ivoire yemeye kumvikana n’ikipe ya crystal palace maze agashyira kuruhande ibyamutandukanyaga nayo biturutse ku kuba mugenzi mamadou sakho yemusabye ko bakwitanga bagakorera iyo kipe. (The sun)

Gareth Bale w’imyaka 30 ukinira real na madrid n’ikipe y’igihugu ya pays de galle yavuze agiye kwicara ku ntebe y’abasimbura kugeza mukwa 11 isoko ryo mubushinwa ryongeye gufungura akigendera cyangwa umutoza zinedine Zidane akirukanwa. (Daily mail)

Ikipe ya inter Miami iyoborwa na david beckham biteganyijwe ko izagura umukinnyi edinson cavani w’imyaka 32 ukinira Uruguay na PSG ubwo amasezerano ye azaba arangiye mukwa 6 umwaka utaha wa 2020. (fox deportes)

Rutahizamu Raheem Sterling wa man city n’ikipe y’igihugu y’ubwongereza agiye gusinya amasezerano afite agaciro ka miliyoni ijana z’amapound yo kwamamaza urukweto rwa Nike. (Telegraph)

Wissam Ben Yedder ukinira sevilla yo muri espanye byitezwe ko yerekeza mu ikipe ya Monaco yo mu bufaransa kuri miliyoni 40 z’ama Euro (l’Equipe).

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*