Tariki 13 Nzeli umunsi w’umwijima ku bakunzi ba Rap. Wari uziko aribwo 2Pac yapfuye?

“Mama yahoraga ambwira ngo ‘niba utabasha kubona ikintu gitumye uriho nibura uzashake icyo wapfira’”. Aya namwe mu magambo yatangajwe na nyakwigendera Tupac Shakur akaba yari umuhanzi ukomeye mu njyana rap uyu akaba yarapfuye Tarik ya 13 nzeli 1996 afite imyaka 25 aho yishwe arashwe.

Tupac Shakur unafatwa nk’umubyeyi wa rap yibukwa na benshi bitewe n’amagambo atandukanye kandi akomeye yagiye atangaza mbere yuko yitaba imana. Uyu yitabye imana hashize amezi macye cyane atandukanye n’uwari umugore we. akaba yararashwe yari asigaye abana na kidada jones uyu akaba yari umunyamuziki kazi ukomoka kuri Quincy Jones.

Tupac yarashwe kandi haru hashize icyumweru kimwe gusa nabwo yaramaze kuraswa kuri 07 zuko kwezi nubundi, mu mujyi wa las vegas nyuma y’imirwano ikomeye nawe yari arimo. Uyu tupac rero nyuma yuko arashwe yaguye mu bitaro ahitanywe n’ibikomere by’amasasu yarashwe mu gatuza ubwo yarari mu modoka ye.

Uyu muhanzi yari afite udushya twinshi nko kuba nta dini yagiraga ariko bikaba byaremezwaga ko yemeraga imana biturutse nko ku ndirimbo zihimbaza imana yari afite zirimo nka ‘ghetto gospel’ na ‘only God can judge me’. Nyuma y’imwaka 23 yitabye imana umuziki we wakomeje kwamamara kuburyo bukomeye ndetse urabakundwa ku rwego rwo hejuru.

Urupfu rwa Tupac kugeza n’ubu ntiruvugwaho rumwe na benshi ariko cyane cyane icyo bahurizaho nuko uyu musore ashobora kuba yaragambaniwe, bamwe mu bashyirwa mu majwi, ni umuryango w’ibanga wa Illuminati ndetse bakemeza ko uyu musore wari ukiri muto yari yaranze kujya muri uyu muryango ahubwo akajyenda awusebya bivugwa rero ko uyu aribo bamugambaniye bamuziza ko yari amaze kugenda ashyira ahagaragara amabanga yabo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*