Tanasha umukunzi wa Diamond yashyize hanze ifoto yambaye ubusa hejuru

Umunyamakurukazi akaba n’umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yashyize hanze ifoto igaragaza aho inda atwite igeze. Kuri ubu hakaba hasigaye ukwezi kumwe ngo uyu mukunzi wa Diamond ngo yibaruke, dore ko mukwezi kwa gatandatu aribwo Diamond yatangaje ko hasigaye amezi agera kuri abiri gusa ngo Tanasha yibaruke.

Mu kwezi gushize uyu mukobwa aherutse gutangaza ko byabanje kumugora kwakira ko atwite kuko byabaye bisa n’bimutunguye, gusa ngo na none ntiyagombaga gukomeza kubihisha ari nayo mpamvu we na Diamond bahisemo kubitangaza.

Mu gihe abura ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke imfura ye na Diamond, Tanasha yatunguye abantu ashyira ifoto igaragaza imiterere y’inda ye yambaye ubusa, ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ifoto Tanasha yashyize ahagaragara igaragaza uko inda atwite igeze

Iyi foto kuyishyira kuri Instagram bisa nk’aho ari ibintu we Diamond bari bateguye, kuko yaherekejwe n’amagambo ashimira Diamond ku bantu yamwoherereje kumusura iwe mu rugo ndetse ko ari nabo batumye iyo ifoto ifotorwa.

Iyi foto ikaba itavuzweho rumwe na bose aho bamwe bavuga ko bitari bikwiye, ni mu gihe abandi bamushimiye ndetse bakamwifuriza kubyara neza.

Tubibutsa ko Tanasha uyu ariwe mwana wambare azaba abyaye mugihe Diamond we ari uwakane, dore ko afite abandi batatu kuruhande.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*