Tanasha Donna yavuze ko kuba Diamond akunda abagore benshi ntacyo bimubwiye

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugira ngo yibaruke umwana we wa mbere umuririmbyi akaba n’umunyamakuru w’umunya kenya ariwe ‘Tanasha Donna’ yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko icyo yifuza ari ukubyarana benshi na Diamond Platnumz, bityo ibindi byose bivugwa kuri Diamond akaba atabyitayeho.

Ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram yabwiye abafana be ko yiteguye no gutwara indi nda ya diamond. Yagize ati: “mu gihe umwana wanjye azaba agize imyaka iri hagati yi 5 ni 7, ndumva kizaba ari igihe cyiza cyo gutekereza ku kubyara undi mwana.

Hari undi mufana wabajije tanasha niba atajya aterwa ubwoba nuko umunsi umwe diamond azamuta cyane ko bizwi ko akunda kutamarana n’abagore kabiri, tanasha we yamusubije ko ibyo ntacyo bimubwiye icyo areba kurusha ibindi ari uburyo afashwe na Diamond muri iyi minsi.

Mu magambo ye yagize ati: “burya muntu agira ahahise he, ninayo mpamvu buri wese agira umuntu bahoze bakundana (Ex), njyewe ku giti cyanjye nari mfite abantu twahoze dukundana bagera kuri batatu mbere yuko menyana na diamond. Ntabwo rero nacira umuntu urubanza ngendeye ku hahise habo”.

Yakomeje agira ati: “njyewe ndeba imyitwarire y’umuntu y’uyu munsi igihe turikumwe gusa, niba umfata neza uko mbyifuza ubwo ntakibazo na kimwe mba ngufiteho”. Tanasha Donna yigeze gukundana n’umukinnyi w’amafilimi muri kenya witwa Nick Mutuma.

Tanasha Donna ubura ukwezi ngo yibaruke

Diamond na Tanasha bakundanye guhera mu mwaka ushize ubwo uyu mugabo yari amaze gutandukana nuwari umugore ‘Zarinah (Zari) Hassan’, sibyo gusa kandi kuko diamond mbere yaho yanakundanye n’abanyamideli babiri bo muri Tanzania barimo Wema Sepetu ndetse na Hamissa Mobeto.

Diamond afitanye abana babiri na Zari ndetse akagirana nundi umwe na Wema Sepetu. Mu mwaka ushize diamond yari yatangaje ko azakorana ubukwe na Tanasha ku munsi w’abakundanye tariki ya 14/02/2018, ariko habura iminsi micye gusa kugira ngo ubukwe bube yahise abusubika ndetse ntiyanatangaza indi tariki buzaberaho.

Ubwo diamond yaganiraga n’abanyamakuru I Kigali mu Rwanda, muri Serena hotels umunyamakuru yamubajije niba atabanye nabi n’umuryango wa Tanasha wari waramubujije kuryamana nawe batarakora ubukwe, Diamond yamushubije ko kugeza ubu ntakibazo na kimwe afitanye n’umuryango wa Tanasha ndetse ko babanye neza kandi bakaba bitegura umwana wabo wenda kuvuga.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*