Super Manager yashyize yemera gutanga ikimasa yemereye Rayon Sports muri 2018.

Gakumba Patrick wamenyekanye cyane nka super manager yavuze ko igihe kigeze ngo ashyire mu bikorwa ibyo yemereye ikipe ya rayon sports mu mwaka ushize wa 2018.

Ubwo rayon sports yageraga mu mikino ya ¼ cya confederation cup uyu Gakumba Patrick yemereye iyi kipe ko azayiha ikimasa cyo kurya mu rwego rwo kuyishimira ubutwari bagezeho bakagera muri ¼ ntayindi kipe irabikora. Icyo gihe hari muri kamena 2018.

Kuri ubu rero uyu mugabo yavuze ko uku kwezi kwa Nzeli 2019 kuzarangira ikipe ya rayon sports ibonye ikimasa yemerewe bakakirya. Mu magambo ye yagize ati: “ubu ibintu byose byamaze gutunganywa, navuganye na perezida w’icyubahiro wa rayon sports bwana Paul Muvunyi, ndetse na perezida uriho ubu ariwe Sadate Munyakazi byose byararangiye ngomba kubaha ikimasa cyabo bakakirya kuko barabikoreye kandi bagomba kubishimirwa

Byanatangajwe ko iki kimasa uyu mugabo azagitanga kuwa 29 nzeli 2019 mu gitaramo uyu mugabo ari gutegura. Super manager akunda gushyushya imbuga nkoranyambaga cyane ndetse n’itagazamakuru. Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe ndetse akaba ari n’umuririmbyi, yamenyekanye cyane nyuma yo kuvuga ko ashaka gufata umuziki wa Africa akazimya ba diamond, sibyo gusa kandi kuko nyuma yaje gushyiraho uduhigo twatangaje benshi.

Harimo nko kuba yari yavuze ko Barcelona nidatwara champions league azava Kigali akajya nyagatare n’amaguru ndetse nyuma aza no kuvuga ko rayon sports nitwara shampiona azasimbuka ibere rya bigogwe. Nyamara ibyo byose ntanakimwe yigeze akora.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*