Sobanukirwa byinshi kuri telefone zikorerwa mu Rwanda zimaze gutangaza benshi ku isi.

Kuwa mbere w’icyi cyumweru mu Rwanda nibwo hafunguwe uruganda rwa mbere rukora telephone zigezweho, ni igikorwa cyakozwe ku mugaragaro na perezida wa repubulika w’u Rwanda bwana Paul Kagame.

Uru ruganda rwitwa Mara Phones ni kamwe mu mashami y’ikigo kinini cyitwa Mara Group cyashinzwe na bwana Ashish Thakkar, uyu akaba ari umuhinde wavukiye mu bwongereza ariko kuri ubu akaba yibera mu Rwanda ndetse akaba anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Mara Group rero ikaba yaramaze gufungura uru ruganda rwa telephone mu Rwanda ndetse ikaba yarihaye intego yo kuba uruganda rwa mbere muri afurika rukora telephone zigezweho kandi zicuruzwa cyane.

Kugeza ubu ku ntangiriro uru ruganda rwamaze gusohora telephone ziri mu bwoko bubiri ndetse zose 100% zikaba zarakorewe ku mugabane wa afurika by’umwihariko mu Rwanda. Ubwo bwoko bubiri bugizwe na telephone yitwa MARA Z ndetse na MARA X izi zose zikazajya zikoresha system igezweho ya android itangwa na google.

Abenshi kuri ubu bibaza igiciro cy’izo telephone uko cyaba gihagaze, niba waba wibaza iki kibazo dore ibiciro biteye kuburyo bukurikira telephone ya Mara Z kuri ubu ihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 175,750 ($190) ni mugihe kandi mugenzi wayo zazanye ya Mara X yo ihagaze amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 120,250 ($130).

Kugeza nkuko imibare ibigaragaza ibigo bibiri bisanzwe byarihariye amasoko ya telephone zigezweho mu Rwanda icya mbere ni ikigo cy’abashinwa cyitwa Transsion Holding gifite amatelefone ya Tecno ndetse n’ikindi cy’abanyakoreya kitwa Samsung nukuvuga Mara Phones igomba kuza guhangana n’aba babiri ku isoko kugira ngo nayo yigarurire isoko ryo mu Rwanda ndetse na Africa muri rusange
Ubwo urwo ruganda rwafungurwaga ku mugaragaro bwana Ashish Thakkar nyirwarwo mu ijambo rye yavuze ko Mara Phones arizo smartphones za mbere zikorewe ku mugabane wa Africa. Mu magambo Thakkar yagize ati: “iyi niyo telephone ya mbere igezweho ikorewe ku mugabane wa africa. mu myaka yashize twaricaye dushaka ikintu gikomeye twakorera umugabane wacu muburyo bw’iterambere kugira ngo afurika nayo ihangane kuruhando rw’isoko mpuzamahanga, twasanze rero dukwiye gutunga smartphones zikomeye kandi zihendutse nuko duhitamo gushinga uru ruganda
Yakomeje agira ati: “kuri ubu nitwe ba mbere turi gukora telephone, ni ukuzikora si ukuziteranya. Dore turi gukora ibice by’imbere, iby’inyuma mbese ni telephone yacu twikorera ntawundi twiyambaje. Urebye hari uduce turenga 1000 duhurizwa muri telephone imwe”

Kugeza ubu bivugwa ko uru ruganda ruhagaze agaciro ka miliyoni 24 z’amadorali. Kugeza ubu uru ruganda rumaze kugirana amasezerano n’ibigo bicuruza itumanaho ndetse n’amabanki atandukanye kugira ngo afashe abakiliya kuba bahabwa telephone bakishyura amafaranga macye ubundi bakazajya bishyura mu gihe cy’imyaka ibiri kugeza amafaranga ashizemo. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abanyarwanda bangana na 15% ku ijana aribo batunze smartphones gusa.

Uru ruganda rero rukaba rufite intego yuko telephone zigezweho ziba igikoresho cya buri munyarwanda mubuzima bwe bwa buri munsi kandi bakajya bazibona ku giciro gito.
Mara Z specifications:
Android 8.1. Oreo
Ram: 3GB
Rom: 32GB
Camera: Back camera 13 MP, Front camera 13MP
Fingerprint
Face Unlock
2G, 3G, 4G…. Dual Sim
Battery: 3070 mAh
Price: 175,750Frw ($190)

Mara X specifications:
Android 8 Go Ed.
Ram: 1GB
Rom: 16GB
Camera: Back camera 13 MP, Front camera 5MP
Fingerprint
2G, 3G, 4G…. dual sim
Battery: 3500 mAh
Price: 120,250 Frw ($130)

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*