Sobanukirwa byinshi ku gishushanyo “Mona Lisa” gihenze cyane kandi cyayobeye benshi

Ubundi tumenyereye ko inzu nziza cyane, imodoka , ubwato, cyangwa n’ibindi bikoresho bigezweho aribyo bigira agaciro kanini cyane ku buryo buri wese atapfa kumva ngo asobanukirwe kuko nk’ubu inzu ya mbere ihenze ku isi y’umuntu ku gite cye ibarirwa agaciro ka miliyari y’amadorali, ikaba yitwa antilia palace iherereye Mumbai mu gihugu cy’umuhinde, imodoka ya mbere ihenze ku isi kuri ubu yitwa Sweptail ya Rolls Royce bivugwa ko ihagaze miliyoni 13 z’amadorali hari n’isaha ya mbere ihenze ku isi ihagaze agaciro ka miliyoni 55 z’amadorali yitwa Graff Diamond Hallucination.

Ariko se wigeze wibaza ko ku rundi ruhande hari igishushanyo cyashushanyijwe n’amaboko y’umwana w’umuntu gishobora guhenda kurusha izo modoka n’izo saha? Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku gishushanyo kirimo amayobera ndetse kinahenze ku isi dore ko kibonwa n’umugabo kigasiba undi.

Icyo gishushanyo abenshi bakimenye nka Mona Lisa (Monna Lisa) ariko ubundi cyitwa Lisa del Giocondo (La Joconde).Iki ni igishushanyo (painting) cyashushanyijwe n’umugabo wari umuhanga cyane mu bugeni, filozofi, ubugenge, politiki ndetse n’ibindi byinshi witwa Leonardo da Vinci wavukiye mu butaliyani mu mwaka wa 1452 ndetse akaza kwitaba imana mu mwaka wa 1519.Uyu Leonardo Da Vinci azwiho ibintu byinshi ariko by’umwihariko ni ibishushanyo bye byafashe umwanya wihariye mu mateka y’isi. Kugeza n’uyu munsi igishushanyo cye cyitwa Salvator Mundi (umucunguzi w’isi) nicyo cyaciye agahigo kuba cyaraguzwe menshi mu minsi ya vuba kuko iki cyaguzwe arenga miliyoni 450 z’amadorali.Tugarutse kuri Mona Lisa rero, ni igishushanyo kiriho ifoto y’umugore ariko iciriye mu gihimba asa n’uwicaye yifashe neza ari kumwenyura ariko umunwa ubumbye.

Bivugwa ko uyu mugore uri kuri iki gishushanyo ari uwitwa Lisa Gherardini uyu ndetse akaba yari umugore w’uwitwa Francesco del Giocondo wari umukire ndetse n’umunyapolitiki mu butaliayni bw’icyo gihe. Binavuze ko amazina nyakuri y’iki gishushanyo Lisa del Giocondo akubiyemo amazina y’uwo mugore (Lisa) ndetse n’izina ry’umugabo we (Giocondo).Bivugwa ko kandi iki gishushanyo cyatangiye gukorwa mu mwaka wa 1503 kikarangira gukorwa mu 1506 ariko hari n’abemeza ko cyarangije gukorwa mu 1517 da Vinci yenda gupfa.

Imiterere karemano y’iki gishushanyo, uburyo kigaragaramo mu mabara ateye urujijo, ni bimwe mu byatumye nanubu gikomeza kugaruka mu mateka y’ikiremwamuntu, icyakora nanone sibyo gusa kuko uretse abantu bagereranya bagashaka gusobanura impamvu da Vinci yakoze icyo gishushanyo nta muntu numwe ubizi neza ndetse nta n’ahantu na hamwe byanditse bisobanura iby’icyo gishushanyo.Bamwe bemeza ko da Vinci yakoze iki gishushanyo abisabwe na nyir’umugore ariwe bwana Francesco del Giocondo ariko nanone ku rundi ruhande abandi ntibabyemeze.Hari n’abandi bavuga ko imwe mu mpamvu da vinci yakoze iki gishushanyo ari uko yakundaga uwo mugore bihebuje ariko ntashake kubitangaza mu kanwa ke ahubwo akifashisha ubuhanga bwe yari afite mu gushanya ibi abenshi babihurizaho ariko nabyo ntibyemerwa nk’ukuri kuzuye.

Icyakora hari n’abandi bagiye kure bavuga ko Leonardo da Vinci yashushanyijemo umugabo yakundanaga nawe bikanavugwa ko ahubwo uwo mugabo ari umwe mubo yakoranaga nawe bya hafi ndetse benshi banafataga nk’umunganizi we witwaga Gian Giacomo Caprotti, bivuga ko bo bemeza ko da Vinci yari umutinganyi.Uretse Mona Lisa, Leonard da Vinci yakoze ibishushanyo byinshi. Iki ni icyitwa Salvator Mundi gifite agahigo ko guhenda aho cyaguzwe arenga miliyoni 450 z’amadorali.

Ku rundi ruhande kandi hari n’abavuga ko ari Leonardo da Vinci wishushanyije we ubwe ariko akaza kubikorana ubwenge buhanitse ku buryo mu gishushanyo habonekamo ko ari ifoto y’umugore igaragaramo nyamara ahubwo ari iy’umugabo.

Amwe mu mayobera y’iki gishushanyo:

1. Ese mu by’ukuri Mona Lisa yari inde?

Nubwo bamwe bavuga ko ari Lisa Gherardina ariko mu by’ukuri ntawuzi neza niba ariwe koko. Mubinyejana byashize hari abantu benshi bemeza ko umugore uri mu gishushanyo atari Lisa nkuko benshi babizi, ahubwo bavugaga ko ashobora kuba umugore w’umukire witwaga Isabella d’Este cyangwa se igikomangoma kazi cy’I francavilla cyitwaga costanza d’avalos.Abandi kandi bitegereje igihe kinini ifoto iri kugishushanyo bemeje ko iyo foto ishobora kuba ari iy’umugabo kandi uwo mugabo akaba ari Leonardo da Vinci nyir’ubwite wagishushanyije cyangwa se akaba ari umugabo witwaga Gian Giacomo Caprotti uyu akaba yaramaze imyaka irenga 20 ari umukozi wa hafi wa da Vinci wafatwaga nk’umungiriza we ndetse bamwe bakemeza ko yari n’umukunzi we. Hari n’abemeza ko ishobora kuba ari ifoto da Vinci yitekerereje atar umuntu wabayeho.

2. Inseko ye nanubu yayobeye benshi.

Ikigishushanyo iyo ukirebye uturutse ku mpande zombi ubona iyi shusho iriho irakaye cyane ari iyo ugerageje kuyireba uyiturutse imbere uhita ubona iri guseka kabone nubwo umunwa ubumbye, abashakashatsi benshi bashatse kureba uburyo iyi nseko yaba ishushanyijemo nicyo yaba isobanuye ariko kugeza nanubu ntanumwe uragira icyo ageraho.

3. Ikiraro (iteme) kiri inyuma y’ishusho ni icyahe?

Nkuko twabivuze hejuru uko iminsi ishira abantu benshi bagenda bashakisha byinshi kandi bishya kuri iki gishushanyo bakoresheje ibyuma bigezweho byo mu bwoko bwose ariko nyamara nanubu biracyagoranye kugira icyo bavumbura, ni muri urwo rwego bagerageje gushaka iteme riri inyuma y’umugore ariko kugeza n’ubu bayobewe aho ryaba riri ku isi cyangwa se aho ryigeze kuba.
Benshi bemeza ko nubwo ishusho iri inyuma y’umugore ari impimbano ariko nanone byanze bikunze da vinci yashushanyije iteme azi aho kuba iryo yihimbiye.

4. Ese koko ubuzima bw’umugore ugaragaraho bwari bwifashe nabi?

Witegereje neza kuri Monalisa ubona ko nubwo yarari kumwenyura ariko nanone atari umuntu wishimye mu buzima busanzwe. Umwe mu baganga kabuhariwe mu butaliyani yabashije gukora isuzuma ryimbitse ndetse mu bisubizo yatanze yavuze ko Mona Lisa yari afite ibibazo by’ubuzima kandi bikomeye, muri ibyo yavuzemo; kuba Mona Lisa yarafata amafunguro yuzuyemo ibinyamavuta byinshi cyane (cholesterol), nyuma y’ibyo kandi yakomeje avuga ko ndetse ukurikije uburyo agaragara ashobora kuba yarafite ubumuga bwo kutumva ndetse akaba ashobora no kuba yari arwaye syphilis, uwo muganga kandi yatangaje ko ugereranyije n’uburyo isura ye imeze ashobora kuba yari atwite.

Uwo muganga yitegereje ku munwa w’icyo gishushanyo yavuze ko ashobora no kuba yari arwaye indwara zibasira amenyo kuko umunwa umeze nkaho hari amenyo atari arimo. Akurikije uburyo inseko ye yari ihishe byinshi bitewe nuko yasekaga ariko umunwa ubumbye yatangaje ko ashobora yari yarakorewe ihohoterwa ryo mu rugo.Amayobera yo ni menshi kuri iki gishushanyo ariko twagerageje kubegeranyiriza ayo abenshi bahurizaho.

Mona Lisa twabamenyesha ko mu mwaka wa 1962 yaguzwe n’inzu ndagamurage ya Luvre mu bufaransa (Musee de Louvre), icyo gihe iyo nzu ikaba yarishyuye miliyoni 100 z’amadorali, ubu akaba abarirwa ayarenga miliyoni 650 z’amadorali ubariye ku gaciro idorali ryari ririho muri 2018. Kugeza ubu Leonardo da Vinci yihariye imyanya ya mbere mu bugeni kuko ibishushanyo bye biri mu bisurwa cyane kurusha ibindi ndetse ugasanga bitangwaho akayabo.

Dore ko n’abajura benshi bahora bashaka kwiba Mona Lisa ariko bitewe n’umutekano wo ku rwego rwo hejuru irindishijwe bikaba bigoye kuyiba.Abizera iby’imiryango y’ibanga bavuga umuntu uri muri Mona lisa nanubu akiriho nubwo yashushanyijwe mu 1500 uwo bakaba bavuga ko ari uwitwa Vladimir Putin perezida uyobora uburusiya ubu. Nibyinshi bavuga gusa twe twabashakiye iby’ingenzi kuri Mona Lisa (La Giocondo).

Muri Musee du Louvre mu bufaransa Mona Lisa ikingirijwe n’ikirahure kitamenwa n’amasasu kubw’umutekano wayo
Mona Lisa n’imwe mu bishushanyo bisurwa n’abantu benshi cyane ku isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*