Sarpong mu batakoranye imyitozo na Rayon muri Sudan, Ese nukubera iki? (Amafoto)

Ikipe ya rayon sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya caf champions iri kwitegura gukina umukino wo kwishyura mu gihugu cya sudan ndetse ikaba yaraye ikoze n’imyitozo ya mbere muricyo gihugu mu gihe umukino uteganyijwe kuri iki cyumweru 19:30.

Icyakora muriyo myitozo ya mbere bakoze yabaye abakinnyi babiri ngenderwaho ba rayon badahari abo ni Michael Sarpong ukina asatira ndetse na myugariro Rugwiro Herve, aba basibye iyo myitozo ku mpamvu zuko bari bagifite umunaniro ahanini waturutse ku rugendo bari bakoze cyane.

Aba bageze muri sudan mu cyiciro cya nyuma cyageze muri sudan dore ko iyi kipe itagendeye rimwe.

Iyi myitozo yageze muri sudan kuwa gatanu mu gitondo ndetse biza gutangazwa ko yakiriwe neza cyane, ndetse ikajyanwa kuri hotel iri hafi aho y’ikibuga cy’indege yaragiye iraruhuka maze ku mugoroba bahitamo gukora imyitozo ya mbere kuri stade yo mu mujyi wa Khartoum muri sudan.

Rayon sports yanganyije na al hilal mu mukino ubanza igitego 1-1-1 ndetse icya rayon kikaba cyaratsinzwe nuwo Michael Sarpong, kugeza ubu rayon kugira ngo ikomeze irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya ibitego biri hejuru ya 1-1 maze ikabona ticket yo gukomeza.

Mu mikino ya confederation cup u Rwanda ruhagarariwemo na AS Kigali yaraye ikomeje ndetse as Kigali ibona ticket yo gukomeza itsinze KMC yo muri Tanzania ibitego 2-1.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*