Rutahizamu Kylian Mbappe aragirwa inama yo gusohoka muri PSG niba ashaka kumenyekana.

Umukinnyi w’imyaka 20 ukinira ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Kylian Mbappe yamaze kubwirwa ko akwiye gusohoka mubufaransa kugira ngo azakomere ku rwego rwa ba Lionel Messi na Cristian Ronaldo.

Umugabo wahoze akinira amakipe akomeye nka Barcelona, AC Milan na Olympiacos ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil ariwe Rivaldo yagiriye inama Kylian Mbappe ko akwiriye gusohoka muri shampiona y’ubufaransa akerekeza mu bwongereza cyangwa muri espanye niba ashaka kuzamuka Akagera ku rwego rwo hejuru. Kylian Mbappe kuwa gatatu yatsinze ibitego muri bitanu ikipe ya PSG yatsinze Brugges yo mububiligi maze bituma aba umukinnyi ukiri muto kurusha abandi ugeze ku bitego 15 muri champions league.

Nubwo Kylian Mbappe akinira ikipe ikomeye mubufaransa ndetse yihariye ibikombe byinshi muriyi myaka mubufaransa Rivaldo yemeza ko impano Mbappe afite atakabaye akina muri shampiona yoroshye nka Ligue 1. Rivaldo yagize ati: “nubwo nubaha PSG cyane nk’ikipe ikomeye ariko Mbappe akwiye gusohoka mubufaransa akigira nko muri espanye cyangwa mu bwongereza mu makipe akomeye cyane kugira ngo we ubwe yigeze ku rwego rwo kuzasimbura Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, abakinnyi beza baba bakwiye gukina mu makipe meza”.

Rivaldo kandi akomeza yemeza ko Barcelona byayigora kwigondera Mbappe ahanini bitewe n’ukuntu ahenze cyane, yavuze ko niba byarayinaniye kugarura Neymar kandi bari bamukeneye bitabashobokera kuzana Mbappe cyane ko abona ariwe uhenze kurusha Neymar bitewe n’imyaka ikiri micye ya Mbappe.

Rivaldo kandi yakomoje ku gihombo Barcelona yagize ubwo yazanaga Griezmann mu mwaka wa Neymar yemeje ko nubwo Griezman ari umuhanga ariko atakwigeza ku rwego rwa Neymar mu mikinire.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*