RUBAVU: Umwe mu baherutse kwegura yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu minsi itatu gusa ishize hamaze kwegura inzego z’ubuyobozi z’uturere umunani dutandukanye, benshi muribo bakavuga ko beguye kubera impamvu bwite ariko nanone kuruhande abantu bakemeza ko abantu batakwegura mu turere umunani icyarimwe byose ari kumpamvu bwite ahubwo bakaba beguzwa.

Kuri ubu rero nyuma y’uwo muhindo wo kwegura bamwe mu beguye batangiye gukurikiranwa n’ubutabera. Uwitwa Kalisa Roger wari ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu nawe ari mu baherutse kwegura ariko we ntibyarangiriye aho kubera ko kuri ubu akurikiranyweho icyaha cy’uburigaya mu gutanga isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Rugerero, uyu kandi inama njyanama yari yabanje kumunenga biturutse kukuba uwo mugabo yarishyuye nabi ba rwiyemezamirimo.

Kalisa Roger akurikiranweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buriganya
Sinamenye Jérémie wahoze ari Meya wa Rubavu ategerejwe imbere y’inkiko

Kuri uyu wa gatatu nibwo inama njyanama y’akarere ka Rubavu yemeje ubwengure bwa Roger ndetse n’abandi bayobozi babiri bo muri ako karere, icyakora Kalisa Roger we mu ibaruwa ye yegura yamenyesheje ko yifuza guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Kalisa Roger na Sinamenye Jeremie wahoze ayobora akarere ka Rubavu bombi bakurikiranyweho gutanga amasoko muburyo bunyuranyije n’amategeko bikavugwa ko bakoresheje inyandiko mpimbano.
Aba kimwe n’abandi bareganwa mu rubanza baregwa guha isoko rya miliyoni 420 ikigo JOTTA group ryo kubaka ikigo nderabuzima cya rugerero ndetse n’irindi rya mliyoni 500 ryo kubaka umudugudu wa Muhira.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*