Robert Mugabe wagejeje Zimbabwe ku bwigenge yapfuye ku myaka 95. Menya byinshi kuri we

Umwe mu bakomoka mu muryango wa Robert Mugabe yemereye BBC dukesha iyi nkuru ko koko uyu mukambwe yitabye Imana, nyuma y’igihe kitari kinini bivuzwe ko uwo mukambwe arwariye muri Singapore.

Robert Gabriel Mugabe mu kwezi gushize byari byatangajwe ko agiye kumara amezi agera kuri ane ubuzima bwe butifashe neza na gato, uyu mukambwe w’imyaka 95 y’amavuko yayoboye igihugu cye cya Zimbabwe kuva mu mwaka wa 1980 kugeza muri 2017. Yavuye ku butegetsi mu gisa no guhirikwa kubutegetsi bikozwe n’igisirikare ahanini bikaba byaratewe n’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Amagambo yasaga naho aca amarenga yabanje kwandikwa kuri twitter na Jonathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yagiraga ati: “igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe ndetse no hirya yayo. Imana yaraduhaye none irishubije. Izina ry’imana nirishimwe”

Ubutumwa bwabanje guca kuri twitter

Inkuru y’uburwayi bwe yamenyekanye bwa mbere itangajwe n’uwamusimbuye Emmerson Mnangagwa mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa munani, yagize ati: “bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe ari kuvurwa” icyo gihe byanatangajwe ko ashobora koroherwa vuba agasezererwa vuba.

Robert Gabriel Mugabe niwe mugabo washinze ishyaka ZANU-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe usibye kuba yarayoboye Zimbabwe igihe kinini afatwa nk’intwari y’icyo gihugu dore ko nubwo yahirikwaga ku butegetsi yari abafite abakunzi benshi cyane mu gihugu. Abazungu bazahora bamwibukira ko yabambuye ibikingi bari barihaye bigasubizwa abanya gihugu ba Zimbabwe. Gutinda ku butegetsi bwe byamugize umuntu uzwi cyane ku isi.

Bitewe n’ibyo yakoreye abazungu abambura ibikingi akabiha abanyagihugu byatumye abazungu bamurakarira ndetse bafatira ibihano bikomeye Zimbabwe byanatumye igira ikibazo gikomeye cy’ubukungu bwaguye. Robert Mugabe kandi azibukirwa ku kuba ari mukuru w’igihugu wari ufite impamyabumenyi nyinshi ku isi dore yari afite izirenga zirindwi zo mu rwego rwo hejuru.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*